skol
fortebet

Umunyarwandakazi Uhiriwe Yasipi Casmir yambaye bikini muri Miss Africa Calabar Umu-Somalia arabyanga[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 29, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Uhiriwe Yasipi Casmir uhagarariye u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Africa Calabar 2020, we na bagenzi be bahatanye baserutse mu mwambaro wo kogana ariko umukobwa wo muri Solamia aratungurana yanga kwambara uyu mwambaro uzwi nka ‘Bikini’.

Sponsored Ad

Aba bakobwa uko ari 20 bose bari kubarizwa mu gihugu cya Nigeria baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, aho bahataniye ikamba rya ‘Miss Africa Calabar 2020’.

Mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 28 Ukuboza 2020, ni bwo abategura irushanwa rya Miss Africa Calabar, bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo amafoto abiri ya buri mukobwa uhatanye muri iri rushanwa amugaragaza yambaye umwenda wo kogana uzwi nka ‘bikini’ ukunze gukoreshwa mu marushanwa atandukanye y’ubwiza.

Umukobwa witwa Hani Abdi Gass wo muri Somolia we yiyerekanye mu mwambaro w’umweru w’abasiramukazi ugizwe n’ipantalo imurekuye, umwenda umeze nk’ishati yitandiye mu mutwe.

Undi mukobwa ntiyambaye ‘bikini’ ariko uwo yari yambaye wagaragaje amatako yitwa Soukaina Chouad wo muri Morocco. Yari yambaye umwenda imeze nk’igitenge upfundikiye mu ijosi ariko ugaragaza amatako.

Uwihirwe Yasipi Casimir yiyerekanye muri ‘bikini’ y’ibara ry’umweru imeze nk’iyo yari yambaye ubwo yahataniraga guserukira u Rwanda. Ni ‘bikini’ itandukanye n’izindi kuko imeze nk’ikabutura. Ndetse yambaye n’isengeri.

Ni mu gihe abandi bakobwa bambaye imeze nk’ikariso n’umwenda umeze nk’isengeri ariko ugarukira ku mabere.

Iri rushanwa rizaba ku wa 30 Ukuboza 2020, hifashishijwe iyakure. Byari biteganyijwe ko risozwa ku wa 27 Ukuboza 2020, ariko kubera ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 muri Nigeria ryigijwe imbere.

Abategura iri rushanwa bavuze ko banahisemo ko rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo buri mukobwa witabiriye iri rushanwa atazandura Covid-19.

Mu gitondo cyo ku wa 23 Ukuboza 2020, ni bwo Uwihirwe Yasipi Casimir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019 yerekeje muri Nigeria guhagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2020.

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Africa Calabar 2020 azahembwa amadorali ibihumbi 50 n’imodoka yo kugendamo yo mu bwoko bwa SUV.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa