skol
fortebet

Umuraperi David Jolicoeur yitabye Imana

Yanditswe: Monday 13, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi w’ikirangirire mu njyana ya Hip hop David Jolicoeur wamenyekanye nka Dave yitabye Imana.

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023, nibwo umuryango wa Dave watangarije televisiyo y’Abanyamerika TMZ ko yatabarukiye mu bitaro bya Maryland.

Abo mu muryango we, ntabindi bisobanuro byimbitse batanze kucyatumye uyu muhanzi atabaruka.

Gusa bicyekwa ko yaba yazize uburwayi busanzwe kuko yari amaze iminsi arwaye indwara itaramenyekana.

Dave wari umwe muri batatu bashinze itsinda rya De La Soul, ryazanye ivugurura mu njyana ya Jazz na Hip Hop mu myaka y’1990.

Muri iri tsinda akaba yari kumwe na Kelvin Mercer ndetse na Vincent Mason.

Zimwe mu ndirimbo zabo zamenyekanye harimo nka; Me, Myself and I,Eye Know, The Magic Number, n’izindi.

Dave, indirimbo ye yise "Feel Good Inc" ikaba yaratwaye Best Pop Collaboration muri 2006 mu bihembo bya Grammy awards.

Dave akaba yaravutse ku wa 21 Ugushyingo 1968, avukira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Amazina ye yose ni David Jude Jolicoeur akaba yaramenyekanye kuri Trugoy the Dove and Dave.

Dave yitabye Imana ku myaka 54 y’amavuko akaba yafatanyaga kuririmba ndetse akanatunganya indirimbo (producer).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa