skol
fortebet

Umuraperi DMX uheretse kwitaba Imana yasezewe bwanyuma muryo budasanzwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 26, Apr 2021

Sponsored Ad

Umurambo w’umuraperi Earl Simmons wamenyekanye mu muziki ku izina rya DMX Yasezewe bwa nyuma muburo budasanzwe n’ibyamamare bikomeye ku Isi , atwarwa mu modoka yakataraboneka yo mu bwoko bwa MOster Truck

Sponsored Ad

Uyu muraperi wubatse amateka mu muziki ku Isi yasezeweho n’abarimo abakunzi be, umuryango n’abandi benshi.

Umukunzi we Desiree Lindstrom banafitanye umwana w’umuhungu witwa Exodus, mbere yo guherekeza umukunzi yatangaje ko kuba yaritabye Imana ari ibintu bigoye kwakira.

Ati “Uyu munsi uragoye cyane kuri njye n’umuryango wanjye. Gusa, ikintu kimwe kizatuma nkomeza kugenda ni uko nzi ko umuhungu wanjye nanjye twabonye malayika udasanzwe. Fiancé wanjye akaba na se wa Exodus, Earl Simmons, nzahora ngukunda kandi uzahora mu mutima wanjye.”

Abantu bari bigabije imihanda ya New York bose berekeza kuri Barclays Center aho umurambo we wasezeho bwa nyuma. Imodoka zitandukanye zirimo inini n’intoya zose zari zitonze umurongo ndetse umurambo w’uyu muraperi watwawe mu modoka yo mu bwoko bwa Monster truck.

Imodoka zo mu bwoko bwa monster truck umurambo wa DMX watwawemo zizwiho gutwara cyane cyane ibintu biremereye. Ziba zifite amapine manini cyane. Benshi rimwe na rimwe bazifashisha mu bikorwa byo kwishimisha.

Izi modoka zavumbuwe na Bob Chandler mu myaka yo mu 1980. Imodoka nk’iyi shyashya nibura iba ifite agaciro k’amadorali arenga bihumbi 250, hafi miliyoni 250 Frw. Ni imodoka zakorewe imyidagaduro n’amarushanwa.

Abahanzi bagize label ya Ruff Ryders Entertainment uyu muhanzi yabarizwagamo ni bamwe mu baririmbye muri iki gikorwa ndetse na Nas.

Abahanzi barimo Eve, Swiss Beats na Jadakiss bari mu bagize icyo bavuga muri iki gikorwa.

Umwe mu bahungu ba DMX yasomye imbwirwaruhame yo gusingiza se asuka amarira ndetse n’umwe mu bakobwa b’uyu muhanzi aririmba. Undi mwana w’umuhungu muto mu bana 15 ba DMX yavuze umuvugo yise ‘Papa mwiza cyane buri wese yakwifuza.’

DMX wari ufite imyaka 50 y’amavuko, kuva ku wa 2 Mata 2021, yari arwariye mu bitaro indwara y’umutima yaturutse ku gukoresha ibiyobyabwenge birengeje urugero nk’uko byatangajwe n’Umujyanama we. Yari mu bitaro bya White Plains. Yitabye Imana ku wa 9 Mata 2021.

DMX yari umwe mu baraperi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka ya 1990 na 2000. Buri album ye muri eshanu yakoze muri iyo myaka yagize iza ku mwanya wa mbere w’izikunzwe [Billboard album Chart].

Album yakoze zakanyujijeho zirimo It’s Dark and Hell Is Hot, Flesh of My Flesh, Blood of My Blood n’izindi.

DMX kandi yari umukinnyi wa filime akaba yarakinnye izitandukanye zirimo iyitwa Belly, Romeo Must Die, Exit Wounds n’izindi zagiye zimenyekana cyane. DMX wari warashakanye na Teshera Simmons mu 1999, babyaranye abana bane (Xavier, Tacoma, Praise Mary Ella, na Sean).

We n’umugore we batangaje mu 2010 ko batandukanye ariko bakajya bumvikana mu itangazamakuru ko ubucuti bwabo ntaho bwagiye n’ubwo batakibana nk’umugore n’umugabo.

Uyu mwana w’umuhungu ni uwo DMX yabyaranye na Desiree Lindstorm mu 2016


Refe:Monster truck carries casket of rapper DMX to memorial service in New York. (2021). Retrieved 26 April 2021, from https://news.sky.com/story/monster-truck-carries-casket-of-rapper-dmx-to-memorial-service-in-new-york-12286358

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa