skol
fortebet

Umuraperi J.cole yaje mu Rwanda

Yanditswe: Monday 10, May 2021

Sponsored Ad

Umuraperi w’Umunyamerika Jermaine Lamarr Cole [J.Cole] ari mu Rwanda aho yaje mu bikorwa bitandukanye.

Sponsored Ad

Ntabwo bizwi igihe neza J.cole yagereye mu Rwanda gusa amakuru yizewe ku Muryango n’uko yaje mubikorwa bye bitandukanye ashaka gukorera mu Rwanda bitaramenyekana neza.

J.Cole afite imyaka 36. Yatangiye kumenyekana mu muziki mu 2007. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Lights Please, 4 Your Eyez Only, Lost Ones, Crooked Smile yafatanyije na TLC, Before I’m Gone n’izindi.

Ubusanzwe ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’utunganya indirimbo. Abarirwa umutungo wa miliyoni 60 z’amadolari.

Uyu muhanzi afite abana babiri. Mu mwaka wa 2018 yatangaje ko akunda umukino wa Basketball.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa