skol
fortebet

Umuraperi Kanye West yategetswe gutanga indezo ya miliyoni 200 Frw kwa Kim Kardashian buri kwezi

Yanditswe: Thursday 01, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Kanye West (Ye) yahawe gatanya mu buryo bwemewe n’amategeko asabwa kwishyura indezo kwa Kim Kardashian ingana n’ibihumbi 200 by’amadorali y’Amerika, ni ukuvuga asaga miliyoni 200 Frw.

Sponsored Ad

Ibi bibaye nyuma ya gatanya yasabwe na Kim Kardashian w’imyaka 42 muri Gashyantare 2021 nyuma y’imyaka 7 bakoze ubukwe.

Kuri ubu Kim Kardashian na Kanye West bazafatanya kurera abana babo bane ari bo North w’imyaka 9, Saint w’imyaka 6, Chicago ufite imyaka 4 na Psalm ufite imyaka 3.

Indezo Kanye West yasabwe izajya yishyura ½ cy’ikiguzi cy’ubuvuzi , amashuri n’umutekano w’abana be yabyaranye na Kim Kardashian.

Ku rundi ruhande aba babyeyi bombi buri wese azajya yimenyera ibimutunga n’ibindi akeneye byose mu buzima bwa buri munsi.

Ibindi bigaragara mu mpapuro zemeza gatanya yabo , Kim Kardashian yahawe inzu enye ziri mu mujyi wa Hidden Hills, inzu imwe iri Riverside, izindi 3 ziri muri Idaho n’indi nzu iri muri Malibo.

Kanye West we yahawe inzu iri Hidden Hills, 3 ziri Calabasas, inzu imwe iri Malibu, Thousand Oaks na Chicago aho asanzwe aba.

Muri Gashyantare 2021 mbere y’uko Kim Kardashian asaba gatanya yavuze ko yari yasabye Kanye West ko batandukana mu ibanga ariko Kanye West agakomeza gushyira hanze amabanga y’urugo rwabo bituma yaka gatanya kugira ngo abe ingaragu mu buryo bwemewe n’amategeko abone uko akira ibikomere yatewe n’uyu mugabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa