skol
fortebet

Umuraperi Mc Kevin yiyahuye arapfa nyuma yo gutinya ko umugore we amufata arimo kumuca inyuma

Yanditswe: Friday 21, May 2021

Sponsored Ad

Umuraperi Mc Kevin uri bakomeye mu gihugu cya Brazil usanzwe ari n’inshuti ikomeye cyane ya Neymar ,yiyahuye ubwo yari muri Hotel aryamanye n’inkumi ahitamo kwiyahura asimbutse urusenge rwa hoteli , ubwo yamenyaga ko umugore we ahaje.

Sponsored Ad

Ku cyumweru gishiize nibwo MC Kevin yagiye kuri hoteli yitwa Barra de Tijuca iherereye muri Brazil, iki gihe ubwo yajyaga gufatamo icyumba yajyanye n’umuhungu w’inshuti ye ndetse n’umunyamidelikazi uzwi cyane witwa Bianca Domingues aba batatu bose bari bagiye gukora igikorwa cyo kwishimisha mu buriri gikorwa n’abantu 3 kizwi ku izina rya “Thresome”.

Nk’uko uyu munyamideli Bianca Domingues yabitangarije itangazamakuru uko byagenze yagize ati “Nari ndi kumwe na MC Kevin hamwe n’inshuti ye aho twari mu gikorwa cyo kuryamana, gusa umugore we yari yakomeje kumuhamagara inshuro nyinshi akanamwandikira cayn Kevin akanga kumusubiza. Yari yambwiye ko impamvu adashaka kumwitaba ari uko bamze iminsi batameranye neza”.

Bianca Domingues yakomeje agira ati “Byagezeho MC Kevin abona ubutumwa umugore we amwoherereje amubwira ko yamenye aho ari aje kumureba. Nyuma y’akanya gato abakozi ba Hoteli bahamagaye Mc Kevin bamubwira ko umugore we ari kuza kumureba mu cyumba. Ako kanya Kevin yagize ubwoba bwinshi ambwira ko bidashoboka ko madamu we ahadusanga turi kumwe maze mbona ahise yirukira mu idirishya maze arasimbuka”.

Ubwo umuraperi MC Kevin yasimbukaga idirishya rya Hotel bari barimo ryari riri hejuru cyane maze ikubita hasi hafi yaho hari pisine y’iyo hoteli . Bahise bamwihutisha kumujyana kwa muganga kuko yari yavunaguritse umubiri we wose bikomeye cyane. Bamujyanye ku bitaro byitwa Miguel Couto Hospital aho yahise yitaba Imana ntamwanya urashira bahamugejeje.

Umugore we abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram ,yandiste amagambo yuzuyemo intimba nyinshi agira ati “Sinumva ukuntu unsize nyuma y’imyaka 33 twari twari twaremerenije kuzandukanywa n’urupfu, gusa ni wowe wahisemo kunsiga. Urabeho rukundo rwanjye nzagukunda iteka ryose”.



Uyu muraperi Mc Kevin apfuye afite imyaka 23 ,azize kuba yiyahuye asimbutse mu indirishya rya Hotel yari arimo aho yangaga ko umugore we amufata amuca inyuma. Abanya-Brazil bakoresha imbuga nkoranyambaga benshi bakaba barimo kwibasira bikomeye uyu munyamidelikazi Bianca Domingues bamushinja ko afite uruhare runini mu rupfu rwa MC Kevin.

Refe:www.complex.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa