skol
fortebet

Umuraperi Nick Cannon yibarutse umwana wa gatatu

Yanditswe: Thursday 23, Feb 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya ukomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Nick Cannon, yamaze kwiburuka umwana w’umuhungu nyuma y’impanga yabyaranye na Mariah Carey bashwanye.
Nick Cannon azwi cyane nk’umuraperi akaba umushoramari rurangiranwa. Yashimangiye izina rye muri filime yitwa ’Love Don’t Cost a Thing’, yatumye benshi bavuga ko uyu mugabo ko afite impano izamugeza kure nk’uko biri ubu. Azwi kandi nk’umushyushyarugamba mu marushanwa ya America’s Got Talent. Golden Sagon Cannon (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya ukomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Nick Cannon, yamaze kwiburuka umwana w’umuhungu nyuma y’impanga yabyaranye na Mariah Carey bashwanye.

Nick Cannon azwi cyane nk’umuraperi akaba umushoramari rurangiranwa. Yashimangiye izina rye muri filime yitwa ’Love Don’t Cost a Thing’, yatumye benshi bavuga ko uyu mugabo ko afite impano izamugeza kure nk’uko biri ubu.

Nick asanzwe afitanye impanga na Mariah Carey

Azwi kandi nk’umushyushyarugamba mu marushanwa ya America’s Got Talent. Golden Sagon Cannon niryo zina yahaye umwana we w’umuhungu yabyaranye na Brittany Bell kuri uyu wa kabiri tariki 21 Gashyantare 2017.

Mu butumwa Nick Cannon yashyize ku rukuta rwa Instagram yavuze ko yishimiye umwana we w’umuhungu uvutse. Anavuga ko amarira cyangwa se umubabaro ubaho mu ijoro ariko ko umunezero uwubona iyo bucyeye.

Mariah Carey na Nick Cannon barushinze mu mwaka wa 2008 ,Mu mwaka wa 2011 nibwo babyaranye impanga Monroe Cannon na Moroccan Scott Cannon. Batandukanye bapfa imitungo ndetse no gusiganira kwita ku mpanga babyaranye.

Nick Cannon yamenyesheje abakunzi be ko yibarutse umuhungu

Nyuma yo gutandukana kwabo, Mariah Carey w’imyaka 46 y’amavuko, yagiye mu rukundo na James Parker w’imyaka 47, umwe mu banyamafaranga bakomeye muri Australia ndetse batangira gupanga ubukwe ariko uyu mugore akomeza gushakisha icyemezo cy’ubutane n’umugabo we wa mbere Nick Cannon.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa