Umuraperi P FLA yasabye ikintu gikomeye Shaddy Boo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 June 2019 Yasuwe: 2978

Umuraperi P FLA uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda yatangaje ko ari umufana ukomeye wa Mbabazi Shadia uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddy Boo ndetse yifuza ko nibura yazamwemerera akajya mu mashusho y’indirimbo ye.

Murerwa Amani uzwi cyane nka P Fla yabwiye Afrimax ko akunda Shaddy Boo kubera ukuntu yihangiye umurimo mu gukoresha imbuga nkoranyambaga atari ukubikora yishimisha ndetse amusaba ko yazamuzamura akajya mu mashusho y’indirimbo ye.

Yagize ati “Njyewe umu slay Queen nzi mu Rwanda ni umwe, Shadia [Shaddy Boo].Ntabwo tuziranye ariko ndi umufana we.Mukundira ko akora ibye atitaye kubyo abantu bamuvugaho kandi abikora agamije kwinjiza amafaranga ntabwo abikora yishimisha.Yibeshejeho neza.

Ikintu kimwe namusaba,wazambabariye umunsi umwe nimfata phone nkakubwira nti “Mummy wambabariye basi ukareba ukuntu unkinira nanjye ngahitinga.Unkinire uze mu ka video basi nifotore niki niki.Nicyo nifuza.”

P Fla yavuze ko mu minsi ishize yagiranye amakimbirane na Mariva uzwi mu gukora Video ariko yamusabye imbabazi amubwira ko ari umuhanga yamukenera.

P Fla yavuze ko Ama G atigeze akora injyana ya Hip Hop ahubwo ngo amuziho ko afite impano 2 iyo gusetsa no gukora za frigo,amusaba ko yava mu muziki akaziyoboka.




P FLA yinginze Shaddy Boo ngo azagaragare mu mashusho y’indirimbo ye imwe

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Kadafi

    Ubwo urumva urusha Ama G, mu muziki mukora wagiye wubaha umusaza ko yubatse izina ko azwi hose wowe ukaba utarenyekana.

    2 weeks ago

Inzindi nkuru

Nick Minaj yahungabanyije igitsina gabo kubera amafoto yashyize hanze...

Umuraperikazi Nick Minaj yatumye benshi bacika ururondogoro kubera amafoto...
24 June 2019 Yasuwe: 2105 0

Clementine yagize icyo asaba abafana b’umupira w’amaguru basigaye bakoresha...

Muhayimana Clementine azwi nka ‘Tina’ niwe mukobwa wumvikana aririmba mu...
24 June 2019 Yasuwe: 1806 1

Urukundo umuhanzi Weasel akunda Teta Sandra rwamuteye gukora ikintu...

Umuhanzi Weasel Manizo uzwi cyane mu gihugu cya Uganda,yafashwe n’inganzo...
23 June 2019 Yasuwe: 4282 0

Tricia umugore wa Tom Close yasabye Imana ubuzima yifuza n’abandi bana...

Niyonshuti Ange Tricia, umugore wa Dr Muyombo Thomas ‘Tom Close’ yatangaje ko...
22 June 2019 Yasuwe: 5926 0

Reba umukobwa ukomeje guhungabanya imbuga nkoranyambaga kubera imiterere ye...

Umukobwa witwa Princess Shyngle akomeje gutungura benshi kubera imiterere...
22 June 2019 Yasuwe: 10685 1

Rurageretse hagati ya Rihana na Papa we umubyara

Umuririmbyi Rihanna Fenty uri mu bakomeye muri Leta zunze ubumwe za...
22 June 2019 Yasuwe: 4509 0