skol
fortebet

Umuraperi PnB Rock yitabye Imana arashwe

Yanditswe: Tuesday 13, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi PnB Rock wari ukunzwe n’abatari bake yarasiwe mu Majyepfo y’ Umujyi wa Los Angeles, ahita ahasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Uyu muraperi w’imyaka 31 yarasiwe mu bujura bwabereye muri restaurant ya Roscoe’s Chicken & Waffles, aho yari yasohokanye n’umukunzi we, Steph Sibounheuang bari bafitanye abana babiri.

Umupolisi wo mu Mujyi wa Los Angeles, Capt. Kelly Muniz yatangaje ko uwarashe uyu muraperi yahise acika.

Uyu mwicanyi yinjiye muri iyo restaurant atunga uyu muraperi imbunda amusaba kumuha ibyo afite byose mbere y’uko amurasa.

Umuraperi PnB Rock akiraswa yajyanywe mu bitaro nyuma bitangazwa ko yapfuye.

Ababonye ibi biba bavuga ko uwaje kwiba muri iyo resitora yaje azi uwo ashaka kuko yahageze atunga imbunda uyu muraperi dore ko mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022 yari yashyize amashusho kuri Instagram yambaye umukufi uhenze cyane mu ijosi.

Uyu muraperi Rakim Hasheem Allen yavukiye mu Mujyi wa Philadelphia.

PnB Rock asize albums ebyiri, yakoze indirimbo ye ya mbere yise “Fleek,” ikurikirwa na “Selfish” yakiriwe neza cyane dore ko yageze ku mwanya wa 16 ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe za rap ‘Billboard rap chart’.

PnB Rock yakoranye n’abahanzi batandukanye, barimo Ed Sheeran, Chance the Rapper, Wiz Khalifa, 2 Chainz, Kodak Black, Young Thug and A Boogie wit da Hoodie.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa