skol
fortebet

Umuraperikazi Cardi B yatangaje ikintu atifuza ko umwana we w’umukobwa yamukorera

Yanditswe: Saturday 19, Jan 2019

Sponsored Ad

Umuraperikazi Cardi B yatangaje ko yababazwa cyane no kuba umukobwa we w’amezi 6 Kulture yazavuga ijambo papa mbere ya Mama kandi batabana.

Sponsored Ad

Uyu muraperikazi yatangaje ko azababazwa ndetse agatungurwa no kumva uyu mukobwa we w’amezi 6 avuze ijambo Papa mbere ya mama.

Mu mashusho yashyize kuri Instagram ye,Cardi B yagaragaje uyu mwana we ari kuzunguza amaguru ubwo yumvaga indirimbo ya se Offset.

Cardi B yatandukanye n’umugabo we Offset babyaranye uyu mwana w’umukobwa mu mpera z’umwaka ushize nyuma yo kumenya ko amuca inyuma ndetse yafashe ubutumwa bwe ari gutumira abakobwa babiri ngo abasambanye icyarimwe (Threesome).

Offset yagerageje kwinginga Cardi B ngo basubirane ndetse amusohokana muri Puerto Rico ariko uyu muraperikazi wabiciye mu ndirimbo Badak yellow amubera ibamba.



Cardi B yavuze ko ijambo rya mbere ari "Daddy" kandi batabana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa