skol
fortebet

Umuraperikazi Cardi B yatunguye benshi kubera ibyo yavuze ku gitsina cye ari kuri Televiziyo

Yanditswe: Thursday 18, Oct 2018

Sponsored Ad

Umuraperikazi w’umunyamerika witwa Cardi B yatangarije umunyamakuru witwa Jimmy Kimmel mu kiganiro cyari imbonankubone kuri TV ko yangiritse igitsina cye ubwo yabyaraga umukobwa we Kulture.

Sponsored Ad

Uyu muraperikazi w’imyaka 26 uhagaze neza muri USA,yabwiye uyu munyamakuru ko nubwo yishimiye kubyara,yahuye n’uburibwe bukomeye burimo kuba yarangiritse igitsina cye ndetse byabaye ngombwa ko bamudoda.

Yagize ati “Byari bigoye kurusha uko nabitekerezaga.Yamvunye igitsina.Nta muntu wigeze ambwira ko ariko bigenda.Nta muntu wampishuriye ko bazandoda igitsina.Kubyara birababaza cyane.”

Uyu muraperikazi uzwi mu ndirimbo Bodak yellow,yabwiye uyu munyamakuru ko nubwo yababaye bikomeye ndetse igitsina cye kikangirika,yaburaga umwana ndetse ibi bitazamubuza kongera kubyara kuko yifuza abandi bana 3.

Belcalis Marlenis Almánzar yibarutse uyu mwana we wa mbere,Kulture Kiari Cephus yabyaranye n’umuraperi Offset muri Nyakanga uyu mwaka.




Cardi B yavuze ko yangiritse igitsina cye ari kubyara Kulture

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa