skol
fortebet

Umuraperikazi Young Grace yahishuye ikintu gikomeye kumukunzi we Mushya

Yanditswe: Wednesday 28, Apr 2021

Sponsored Ad

Young grace n’umwe bubakobwa babanyarwandakazi bakunzwe cyane mu ijyana ya hip hop . yatangaje ko afite umukunzi mushya ariko ko batarabyinjiramo cyane ahubwo barimo kureba ko bazazuzuza nezaa

Sponsored Ad

Muri Nyakanga 2020 nibwo uyu muhanzikazi yatandukanye na Rwabuhihi Hubert , wari waranamwambitse impeta ya fiançailles akaba na se w’umwana we w’Imfura .Uyu mwana Grace akaba yarahise amwita “Amata Anca Ae’eedah Ai”
.
kuri ubu ntiyongeye kuvugwa cyane mu rukundo kugeza muri Gashyantare 2021 ubwo ku munsi w’abakundanye yagaragaje impano avuga ko yahawe n’umukunzi we.

Si ibyo gusa ubwo yari avuye Dubai(yagiyeyo muri Werurwe 2021), yagaraje impano yazaniye abantu batandukanye anerekana iyo yaziniye umukunzi we.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi tukesha iyi nkuru , Young Grace yahamije ko uwo musore babyumva kimwe ahari ariko bitarakomera, ngo bari mu gice cyo kureba ko bizavamo.

Yagize ati”ntabwo ndurimo neza. Umuntu tuba tuvugana, twishimanye ntabwo yabura ariko ntabwo tubirimo neza biraho, turacyari mu igerageza.”

Young Grace yirinze kuba yatangaza izina ry’umusore barimo bateretana muri iyi minsi ngo azabitangaza igihe cya nyacyo kigeze.

Ubwo yari mu Mujyi wa Duabi aho yagiye mu kiruhuko, avuga ko ikintu cyamugoye muri Dubai ari ibiryo byaho aho yasanze bitaryoshye bitandukanye no mu Rwanda.
Yabwiye abakunzi be ko bakwiye kwitegura indirimbo nshya yakoreye muri uyu mujyi wa Dubai izazana n’amashusho yayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa