skol
fortebet

Umuriro watse hagati ya Papa cyangwe na Kivumbi wavuze ko badakwiye kugereranywa

Yanditswe: Thursday 10, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’abaraperi babiri barimo Papa Cyangwe ndetse na Kivumbi King ubagereranyije asaba abant guhitamo umuraperi mwiza w’umwaka Kivumbi akavuga ko barengereye kuba bamugereranya na Papa Cyangwe.

Sponsored Ad

Ku wa 7 Ugushyingo 2022 ukoresha izina rya Bakame ku rubuga rwa Twitter yashyizeho amafoto y’abaraperi batandukanye ba hano mu Rwanda akagenda yegeranya babiri babiri asaba abantu guhitamo umuraperi w’umwaka bivuze ko guhitamo kuri buri foto umuntu yari guhitamo umuntu umwe.

Muri ayo mafoto harimo ifoto y’umuraperi Kivumbi King ifatanye n’iya Papa Cyangwe bivuze ko umuntu yari guhitamo umwe muri abo.

Mu batanze ibitekerezo buri umwe yagiye ahitamo bitewe nuwo asanzwe akunda ariko biza kuba bibi ubwo Kivumbi yandikaga ahatangirwa ibitekerezo akavuga ko atari akwiye kugereranwa na Papa Cyangwe.Ati"Burya murakina mukarengera".

Ni ubutumwa butigeze bushimisha Papa Cyangwe nkuko yabigaragaje ku mbugankoranyambaga akoresha ateguza abakunzi be ikiganiro cya ’Live’ari bukore kuri uyu wa kane cyo guha Kivumbi ibye wahaze agakina n’intare yisiniriye.

Mu magambo menshi yagiye yandika avanze n’ibitutsi hari naho yanditse mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Whatsapp ati"Nkibaza impamvu utabyibuha naho ni urwango,ishyari n’uburyarya....Iryo tabi rigushuka wakinnye nange uraje umbone(....)".

Kivumbi we kandi ku rudi ruhande yavuze ko umuraperi cyangwa se umuhanzi ari umwami mu bwami bwe nta numwe ukwiye kugereranywa nundi.

Ati" Usibye na Papa Cyangwe wabirakariyemo nta muhanzi n’umwe wangereranya nawe, kuko nta numwe wabikora uko mbikora".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa