skol
fortebet

Umuryango uharanira ubuzima bwa muntu wahagurukiye ikibazo cya Teta Sandra

Yanditswe: Wednesday 03, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango ukomeye uharanira uburenganzira bwa muntu winjiye mu kicazo cya Teta Sandra bivugwa ko akubitwa n’umugabo we Weasel bikamuviramo ibikomere byo k’umubiri.

Sponsored Ad

Teta Sandra uvugwaho guhohoterwa n’umugabo we Weasel akamukubita akamutera ibikomere umubiri wose, amaze iminsi agarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bavuga ko uyu mugabo akwiye gukurikiranwa n’ubutabera.

Umugore wa Jose Chameleone, Daniella Atim uherutse gushyira hanze amafoto ya Teta Sandra amugaragaza yuzuye inkovu umubiri wose avuga ko yazitewe n’inkoni yagiye akubitwa na Weasel mu bihe bitandukanye.

Daniella Atim ukomeje kugira inama uyu muramu we [Weasel] amusaba guhagarika guhohotera umugore we, yagaragaje ubutumwa aherutse kumwandikira bugira buti “Weasel ugomba guhagarika ibi bintu, ndagukunda sinshaka ko uzarangiriza ubuzima ahantu habi. Ntarirarenga ushobora kuzana amahoro ukaba n’umugabo muzima.”

Uyu mugore wa Jose Chameleone kandi yagaragaje ubutumwa yandikiwe n’umuyobozi mu Muryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu uzwi nka IJM (International Justice Mission), amubaza uko bagera kuri Teta Sandra kugira ngo bamufashe.

Uyu muryango winjiye mu kibazo cya teta mu gihe ibyamamare bitandukanye mu Rwanda bikomeje kugaragaza ko bihangayikishijwe n’akarengane Teta ari gukorerwa ari nako bamusabira ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa