skol
fortebet

Umuryango wa Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma uri mu byishimo

Yanditswe: Thursday 20, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ange Kagame yatangaje ibyishimo aterwa no kuba afite abana bizihiza isabukuru ku munsi umwe , umwe w’imyaka itatu n’undi w’umwaka umwe, bombi yabyaranye n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.
Imfura ya Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma yavutse tariki 19 Nyakanga 2020 yitwa Anaya Abe Ndengeyingoma, yujuje imyaka itatu.
Ubuheta muri uyu muryango akaba umwuzukuru wa kabiri wa Perezida Paul Kagame yitwa Amalia Agwize Ndengeyingoma, wujuje umwaka umwe wavutse tariki 19 Nyakanga 2022.
Mu butumwa (...)

Mu butumwa Ange Kagame yanyujije ku rubuga rwa Twitter yashimiye Imana yamuhaye abana nk’impano y’agaciro mu buzima bwe.

Ange Ingabire Kagame, ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, tariki ya 6 Nyakanga 2019 nibwo yasezeranye kubana akaramata na Bertrand Ndengeyingoma.

Ibitekerezo

  • Ni ukuri ni byagaciro birashimije cyaneeee!Imana ibarinde ibahe ubwenge ni ubuzima buzira umuze.kd Ni bakuru bage ejuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa