skol
fortebet

Umuryango wa Patient Bizimana uri mu byishimo byo kwibaruka umwana w’Imfura

Yanditswe: Friday 23, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Patient Bizimana n’umuhore we Karamira Uwera Gentille bari mu byishimo byo kwibaruka umwana wabo w’imfura wavukiye muri Letazunze ubumwe z’Amerika.

Sponsored Ad

Uyu mwana w’umuhungu yavutse kuri uy wa gatanu taliki 23 Nzeri 2022 avukira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho umugore wa Patien asanzwe atuye.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bizimana yagize ati "Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye, umuryango wanjye na Gentille turashimana Imana cyane ku bw’umwana w’umuhungu iduhaye kandi ikaba itugiriye ubuntu bwo kuba mu muryango mugari w’ababyeyi! Ihabwe icyubahiro."

Ku wa 20 Ukuboza 2021 nibwo Patient Bizimana n’umugore we basezeranye imbere y’Imana, umuhango wabereye muri Evangelical Restoration Church i Masoro.

Ubukwe bwabo bwitabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo Gabby Kamanzi, Prosper Nkomezi ndetse nabandi bari bamugaragiye.

Ni ubukwe bwaranzwe n’ibyishimo kuko Patient yaririmbiye umugore we indirimbo yamuhimbiye ndetse na nyuma y’ubukwe aza kuyishyira hanze. Ni indirimbo ymvikanamo amagambo yo gushima Imana cyane ahamya ko Imana iseranya yarangiza igasohoza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa