skol
fortebet

Umusore yatawe muri yombi kubera kwinjira mu nzu ya Taylor Swift akaryama ku buriri bwe

Yanditswe: Monday 23, Apr 2018

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 23 witwa Roger Alvarado ukomoka muri Leta ya Florida yatawe muri yombi na polisi kubera kwinjira mu nzu y’icyamamare Taylor Swift akaryama ku gitanda cye.

Sponsored Ad

Uyu musore yuriye igipangu cy’inyubako Taylor Swift aherutse kugura mu mujyi wa New York, niko kwica ingufuri zari ziyifunze ahita yinjira aryama ku gitanda cy’uyu muhanzi kubw’amahirwe make afatwa na polisi.

Taylor Swift yinjiriwe mu nzu aherutse kugura

Uyu muhanzikazi ntiyari muri uru rugo ubwo uyu musore ukekwaho gushaka kumwica,yinjiraga mu nzu agafatwa aryamye ku gitanda cye.

Inyubako Taylor Swift aherutse kugura yinjiwemo n’ibandi

Uyu mugabo yashinjwe n’ubushinjacyaha icyaha cyo ku rwego rwa mbere cyo gushaka kwica umuntu,ubujura,n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa