skol
fortebet

Umutekamutwe yiyitiriye Christopher yaka Abantu amafaranga ngo yivuze indwara y’Umutima

Yanditswe: Tuesday 03, Jan 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Muneza Christopher aravuga ko hari umutekamutwe wafunguye Konti kuri Facebook mu izina rye agatangira kwaka abantu amafaranga ababwira ko yafashwe n’indwara y’umutima.
Uyu muhanzi avuga ko ari gukurikirana ngo amenye impamvu nyakuri yatumye uyu muntu amwiyitirira ndetse agatangira gukwirakwiza ibuhuha by’uko yafashwe n’indwara y’umutima.
Christopher bivugwa ko yamaze kwimuka iwabo i Nyamirambo akajya kwikodeshereza yanditse ku rukuta rwa Instagram anyomaza ayo makuru anaboneraho (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Muneza Christopher aravuga ko hari umutekamutwe wafunguye Konti kuri Facebook mu izina rye agatangira kwaka abantu amafaranga ababwira ko yafashwe n’indwara y’umutima.

Uyu muhanzi avuga ko ari gukurikirana ngo amenye impamvu nyakuri yatumye uyu muntu amwiyitirira ndetse agatangira gukwirakwiza ibuhuha by’uko yafashwe n’indwara y’umutima.

Christopher bivugwa ko yamaze kwimuka iwabo i Nyamirambo akajya kwikodeshereza yanditse ku rukuta rwa Instagram anyomaza ayo makuru anaboneraho kuvuga ko we n’itsinda rye bakomeje gushakisha uwo muntu wamwiyitiriye.

Iyi niyo foto uwo mutekamutwe yakoresheje avuga ko yafashwe n’indwara y’umutima

Yagize ati " Ndabasuhuje! Nizereko mu meze neza. Ndashaka kubamenyesha ko ibyo mwabonye atari njye wabyanditse kuko iriya konti atari iyanjye kuri Facebook. Uyu muntu yafunguye account yitiranwa na Facebook page yanjye , yigira njyewe akaka abakunzi b’umuziki wanjye amafaranga. Ntimugire ikibazo njye nta kibazo cy’umutima mfite .hamwe na team [Abo dukorana] yanjye turi kubikurikirana."

manzi_gisele umufana wa Christopher yanditse ku rukuta rwa Instagram avuga ko uyu mutekamutwe nawe yamugezeho, ati "Ndi mubambere yabeshye kdi yahangayikishije,gusa nishimiye ko namenye ukuri atarankuramo menshi."

Aronger ati "Njye icyo gihe yambwiraga ko yafatiwe muri studio i gikondo, gusa Imana ishimwe ko atariko kuri kadi burya ngo igiti kirimo imbuto nziza ubuze uko yakurira ngo azimanure ateramo amabuye, so be humble&courage."

Christopher avuga ko yatangiye gukurikirana ngo amenye ukuri

umutonijulyjulia nawe wanditse kuri instagram yagize ati "Ooh morning chris happy new year byari bimbabaje cyane kubona umusore ukiri moto arwara iriya ndwara but happy to hear this announcent from you thx a lot.

Umunyamakuru wa Umuryango.rw wavuganye na Christopher yamubwiye ko uyu mutekamutwe yagiye yaka amafaranga abantu batandukanye kugeza aho Christopher yabimenye ari uko umuwe mu bafana be batuye mu gihugu cy’u Buholande ampuhamgaye abimubaza.

Yagize ati "Ahaaaa hashize igihe, hari umuntu wampamagaye ari kumbaza Facebook page yanjye gusa yareba akabona hari iyitwa Christopher Live bivuze ko uwo muntu yari afite Account yitiranwa na Facebook Page yanjye.Nsinabyitayeho cyane ngirango wenda banyinjiriye ndebye nsanga nsibyo."

Arongera ati " Ejo nibwo inshuti yanjye ituye mu Buholande yanyandikiye abimbaza ahita anyereka iyo foto yanditse ubutumwa busaba ubufasha.Uwo mukobwa wampamagaye yanambwiye ko yari yamwatse amafaranga. Hari n’undi murundikazi ahaa nsinibuka neza izina rye, ebana we banagiranye na gahunda aza no mu Rwanda ariko umukobwa amubwira ko ashaka ko babonana icyo gihe uwo mutekamutwe yahise yanga ko bahura."

Christopher kandi yanavuze ko hari umufana wo mu gihugu cy’u Burundi, uyu mutekamutwe yabeshye akaza mu Rwanda ngo bahure amuhe amafaranga ariko bahura agasanga atari ariwe ndetse icyo gihe akaza no kwihamagarira Christopher nyirizina akamusobanurira.

Ngo igihe cyarageze uyu mutekamutwe aza guhamagara Christopher amusaba imbabazi. Christopher aramubabarira ariko ngo ntiyaraziko byakomeje ari nayo mpamvu yahisemo kubishyira hanze ngo amenyeshe abakunzi be ukuri.

Ati " Ntabwo twahuye imbona nkubone, navuganye nawe kuri Telephone. Nyuma rero y’uwo mufana wanjye uba i Burundi naje kumenya ko hari n’abandi yaka amafaranga."

Christopher yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2009 nyuma yo gutsinda amarushanwa yateguwe na Kina Music. Icyo gihe yasohoye indirimbo yitwa ‘Bye Bye’ , nyuma yakoze izindi zirimo iyitwa ‘Ishema’, ‘Sigaho’, ‘Amahitamo’ zitamenyekanye cyane. Indirimbo zose zakunzwe Christopher yahimbye, yazikoreye muri Kina Music.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa