skol
fortebet

Umutoza wa Uganda yahaye ubutumwa bukomeye Amavubi bahuriye mu itsinda rimwe muri CHAN 2020

Yanditswe: Tuesday 18, Feb 2020

Sponsored Ad

Uwahoze ari umutoza w’Amavubi, Jonathan McKinstry,usigaye ari umutoza wa Uganda yatangaje ko nta kipe azi neza nk’u Rwanda ariyo mpamvu umukino wa mbere bazahurira muri CHAN 2020 uzaba ari intambara.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yahaye TV y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda, FUFA, Johnny McKinstry, yavuze ko azi neza u Rwanda ariko yiteze ko umukino wo mu itsinda C bazahura uzaba ari ishyiraniro.

Yagize ati “Muri Afurika nta kipe nzi neza kurusha u Rwanda. Abakinnyi benshi bo mu ikipe nkuru n’iya CHAN ntabwo bankiniye ariko ninjye wabahamagaye bwa mbere.

Hari umubano dufitanye, ariko iminota 90 y’umukino izarangwa no guhangana. Ndizera ko dufite icyo bisaba cyose kugira ngo tubone amanota yose, atari k’u Rwanda gusa ahubwo no kuri Maroc.”

Johnny McKinstry w’imyaka 33,yatoje Amavubi muri CHAN 2016 ayageza muri ¼ cy’irangiza aho yatsinzwe na RDC ibitego 2-1.

Amavubi yahuriye na Uganda mu itsinda rimwe rya C aho bari kumwe na Maroc na Togo. CHAN 2020 izatangira tariki ya 4 kugeza ku ya 25 Mata 2020. Ibi bihugu bituranye bizacakirana ku mukino wa mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa