skol
fortebet

Umwana wa Desire Luzinda yavuze ku ikanzu igaragaza ikimero nyina yari yambaye

Yanditswe: Thursday 22, Dec 2016

Sponsored Ad

Mitchell ni umwana w’umuhanzikazi Desire Luzinda uvuga ko imyenda Nyina akunda kwambara igaragaza ikimero nta kibazo imutera ahubwo abona ariwe mugore wambara neza mu mujyi wa Kampala.
Desire Luzinda ni umuhanzikazi uturuka muri Uganda wamenyekanye cyane kubera amafoto ye y’urukozasoni yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga, azwi cyane mu ndirimbo nka ’Ekitone’. Mu minsi ishize ubwo yitabiraga ibirori byo guhemba abitwaye neza mu kumurika Imedeli bizwi nka ’Abryanz Style and Fashion Awards’ (...)

Sponsored Ad

Mitchell ni umwana w’umuhanzikazi Desire Luzinda uvuga ko imyenda Nyina akunda kwambara igaragaza ikimero nta kibazo imutera ahubwo abona ariwe mugore wambara neza mu mujyi wa Kampala.

Desire Luzinda ni umuhanzikazi uturuka muri Uganda wamenyekanye cyane kubera amafoto ye y’urukozasoni yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga, azwi cyane mu ndirimbo nka ’Ekitone’.

Umwana wa Desire yavuze ko uko Nyina yambara abona ari uregero rwiza n’abandi bakwigiraho

Mu minsi ishize ubwo yitabiraga ibirori byo guhemba abitwaye neza mu kumurika Imedeli bizwi nka ’Abryanz Style and Fashion Awards’ byabereye mu mujyi wa Kampala muri Serena Hotel.

Uyu muhanzikazi yagaragaye yambaye ikanzu yarangaje benshi kuko yagaragaza ikimero. Ikinyamakuru Big Eye cyo cyivuga ko Desire ubwo yatambukaga kuri Tapi itukura (red carpet) ,yari kumwe n’umwana we witwa Mitchell aho bamwe batangiye kuvuga ko ari kwigisha umwana we kwiyambika ubusa mu ruhame.

Ngo uko bateraga intambwe begera mu byicaro bari bateguriwe buri wese yifuzaga kubareba. Mitchell umwana wa Desire yabwiye iki kinyamakuru ko ibyo Nyina akora ari byiza ndetse ko amwigiraho.

Yanavuze ko Nyina amubera inganzo yo gutangira gukora imideli kuburyo abona umubyeyi we ariwe wambara neza mu mujyi wa Kampala. Yagize ati " Mama wanjye asa neza peeee, wowe se ntubibona..Nkunda imyambarire ye buri gihe."

Mu mpera za 2014, Luzinda na Franklin ukomoka muri Nigeria, umubano wabo wajemo agatotsi, nibwo uyu muhanzikazi yamamaye cyane buri wese aho ari yifuza kumubona amaso ku maso.

Bakimpara gutandukana, uyu mugabo yahise akwirakwiza amafoto yafotoye uyu muhanzikazi yambaye ubusa, ayashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Ku ruhande rwa Luzinda yatangaje ko yari azi ko ijuru rimuguye hejuru, gusa ngo byamuviriyemo ku menyekana byihuse ndetse n’ibihangano bye birushaho gukundwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa