skol
fortebet

Umwe mu bakunzi ba Urban Boyz yatatse Humble Jizzo amusaba indirimbo nshya

Yanditswe: Friday 07, May 2021

Sponsored Ad

Babinyujije kuri ku rukuta rwa Instagram rwa Humble Jizzo ,bamwe bagize bati” "Muve mu byo murimo muduhe umuziki kubera ko mwaradutereranye ndetse nta n’ahantu hagaragara mwadusize ku buryo muzaza mukahadusanga". Umukunzi wa Urban Boyz abwira Humble Jizzo.

Sponsored Ad

Urban Boyz ni itsinda rifite amateka akomeye mu muziki nyarwanda, ni itsinda ryatangiriye urugendo rw’umuziki mu karere ka Huye mu mwaka wa 2008 ritangira rigizwe n’abasore batanu Rino G, Skotty, Nizzo, Humble Jizzo ndetse na Safi Madiba. Nyuma haje gusigaramo batatu Safi, Nizzo na Humble ari nabo barimenyekaniyemo cyane na cyane ko bakoranye igihe kinini. Kuri ubu iri tsinda rigizwe n’abasore babiri Nizzo na Humble Jizzo.

Urban Boys ya batatu, ni itsinda ryakiriwe neza mu muziki kubera ko bakigera i Kigali umuziki warabahiriye cyane binjira mu kibuga neza bahagaze bwuma ndetse baza no kuyobora igihe kinini umuziki wo mu Rwanda bitewe n’uburyo bakoranaga indirimbo n’abahanzi bakomeye muri Afurika.


Abakunzi ba Urban Boyz barasaba indirimbo nshya

Alex Muyoboke nyuma yo kubabera umujyanama, Urban Boys bahise berekana ko ari abahanzi bakomeye batwara ibihembo bitandukanye birimo Salax Award bakomeza no gusohora indirimbo zakunzwe cyane bafatanyije n’abahanzi bari bakomeye cyane.

Muri icyo gihe abahanzi bakoranye nabo barimo Jack Chandiru mu ndirimbo bakoranye ’Take it Off’ yanatumye batumbagira cyane kubera ko bagiye no mu gihugu cya Nigeria bakorana na Iyanya indirimbo yitwa ’Tayali’ yakunzwe cyane muri icyo gihe.

Ibi byose ariko hari abakunzi babo babakunze kuva mbere ku buryo batihanganira ibyo aba bahanzi barimo ndetse batajya basiba kubereka ko barakaye. Iyo urebye ku mbuga nkoranyambaga z’aba bahanzi usanga bibereye mu buzima bwabo busanzwe bwa buri munsi ku buryo iby’umuziki byo bashobora kuba barabiteye ishoti n’ubwo utabihamya neza.

Aha niho umukunzi wa Humble Jizzo witwa Benis Ishimwe n’uburakari bwinshi abinyujije ahandikirwa ubutumwa ku rubuga rwa instagram rw’uyu muhanzi yandikanye akababaro asaba aba bahanzi bava mu byo barimo bakabaha indirimbo.

Yagize ati " Humble muve mu byo murimo man muduhe umuziki, abafana banyu mubona mwaradushyize he? Ngize nguki ? byuka ngo nguki? Nimureke urumuri rwanyu rumurike."

Ni ubutumwa bwaherekejwe n’abandi benshi ku buryo wagira ngo bari baryamiye amajanja bategereje ko uyu Benis yandika hanyuma bagahita babwuririraho bamusaba ko yaza akabaha indirimbo we na mugenzi we. Imyaka igiye kuzura ibiri nta ndirimbo nshya Urban Boys bashyize hanze dore ko iyo baheruka kumvikanamo ari iyitwa Go low bakoranye na Gihozo Pacifique, ikaba yaragiye hanze tariki 18/08/2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa