skol
fortebet

Umwongerezakazi wamamaje imyenda y’impenure yitabye Imana

Yanditswe: Friday 14, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamidelikazi Mary Quant w’Umwongereza wagize uruhare mu guteza imbere imyambaro migufi izwi nka Miniskirts cyangwa impenure, yitabye Imana kuri uyu wa Kane ku myaka 93 .

Sponsored Ad

Mary Quant yitabye Imana mu rugo we i Surrey mu Bwongereza, azize izabukuru dore ko yari afite imyaka 93.

Ni umwe mu bahangamideli bamenyakanye cyane guhera mu myaka ya 1960 binyuze mu iduka ry’imideli yafunguye i Londres mu Bwongereza mu 1955.

Iduka rye rya mbere yaryise ‘Bazaar’, rikomeza kwaguka ku buryo mu myaka ya 1960 ryari rimaze kumenyekana ndetse mu 1966 ahabwa igihembo nk’umwe mu nkingi zikomeye zifasha u Bwongereza kohereza ibicuruzwa byinshi mu mahanga.

Mary Quant azwiho kuba mu mideli yahangaga, yaribanze cyane ku myenda igera hejuru y’amavi ku bagore, ibintu bitari bimenyerewe cyane muri iyo myaka.

Quant n’umufaransa André Courrèges nibo bari bagezweho icyo gihe ku myambaro y’impenure mu bagore n’abakobwa, icyakora Quant akagira umwihariko ko yakoraga ihendutse yigonderwaga na rubanda rugufi, mu gihe Courrèges yibandaga ku mpenure zigenewe abakomeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa