skol
fortebet

Uncle Austin yanenze bikomeye imyitwarire y’aba DJs bo mu Rwanda

Yanditswe: Monday 21, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru wamamaye nka Uncle Austin yagaragaje ko atishimiye imyitwarire y’aba Djs bo mu Rwanda bafite amazina akomeye bakabaye bagira uruhare mu guteza imbere ibihangano by’abahanzi Nyarwanda ariko bakaba badashobora gucuranga indirmbo zabo aho usanga bacuranga iz’ahandi gusa.

Sponsored Ad

Ni amagambo y’ubumujinya mwinshi uyu muhanzi yakurikije ayo yashyize ku mbuga nkoranyambaga, aho yanengeye aba DJs banga gucuranga abahanzi bo mu Rwanda, bagahatira abakunzi b’umuziki abo hanze nk’abari ku kiraka.

Ibi Uncle Austin yanabishyize ku mbuga nkoranyambaga ze, anenga aba DJs banyuranye.

Ati "Ese aba DJ’s b’Abanyarwanda kandi abakomeye, kuki gucuranga indirimbo z’abahanzi b’iwabo mutabikozwa? Uziko wagirango muhagarariye ibindi bihugu […] gusa abagerageza kuzikina turabashimira. Ni byiza gucuranga n’abandi ariko mucurange ab’iwanyu ntacyo mwaba."

Nyuma y’aya magambo, Uncle Austin yavuze ko atavuze ibi yivugira, ahubwo ahamya ko yavugiraga abandi bahanzi.

Ati "Niba babimpora nibashaka bazareke kunshuranga ariko bacurange abandi bana, ntabwo ari njye wivugira ahubwo ndavugira abandi, ndifuza ko aba DJs bumva ko turi mu rugamba rumwe rwi kuzamura uru ruganda."

Uncle Austin ahamya ko umuhanzi wo mu Rwanda afite ibibazo byinshi by’uburenganzira bwe bwangizwa, bityo ko hatakwiyongereyeho umu DJ umuhoza ku nkeke kugira ngo acurange indirimbo ye.

Ku rundi ruhande kandi, Uncle Austin ahamya ko kuri ubu hari abahanzi benshi bafite indirimbo zakabaye zicurangwa mu tubyiniro, bitari nka kera aho aba DJs bitwazaga ko babuze indirimbo zujuje ibisabwa zo gucuranga.

Nubwo hari aba DJs bacuranga indirimbo z’abahanzi nyarwanda, Uncle Austin avuze ibi nyuma y’igihe bagenzi be bijujutira imyitwarire y’aba DJs bakomeye, bakunze gushinjwa gucuranga inshuti zabo, abo basangira, cyangwa ugasanga hari n’igihe bisaba umuhanzi kugura icupa kugira ngo amucurange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa