skol
fortebet

Urban Boys bashyize hanze amashusho ya ‘Mama’ mu gihe bitegura gushyira hanze iyo bakoranye na Kitoko

Yanditswe: Wednesday 23, Aug 2017

Sponsored Ad

Itsinda rya Urbana Boyz rigizwe n’abasore batatu bamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Mama’, bahamya ko yabatwaye arenga Miliyoni esheshatu kugirango igera ku musozo nk’uko babyifuzaga.
Ku murongo wa Telefone, Safi Madiba yabwiye Umuryango.rw ko kugeza ubu iyo babaze amafaranga iyi ndirimbo ‘Mama’ ibatwaye basanga ihageze Miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Yagize ati “ubariye hamwe buri kintu cyose, harimo imyenda twambaye, abakobwa twakoresheje mu mashusho y’indirimbo, (...)

Sponsored Ad

Itsinda rya Urbana Boyz rigizwe n’abasore batatu bamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Mama’, bahamya ko yabatwaye arenga Miliyoni esheshatu kugirango igera ku musozo nk’uko babyifuzaga.

Ku murongo wa Telefone, Safi Madiba yabwiye Umuryango.rw ko kugeza ubu iyo babaze amafaranga iyi ndirimbo ‘Mama’ ibatwaye basanga ihageze Miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati “ubariye hamwe buri kintu cyose, harimo imyenda twambaye, abakobwa twakoresheje mu mashusho y’indirimbo, uwatunganyije amashusho w’umuhanga ndetse n’aho twakoreye usanga bifata muri Miliyoni 6.”

Uyu muhanzi avuga ko n’ubwo amafaranga ari menshi nta kibazo babigiraho kuko bashaka gutanga ibyiza ku bafana no gukora icyatuma indirimbo yabo inyuzwa ku nyakira mashusho zikomeye.

Safi kandi yanabwiye Umuryango.rw, ko nyuma y’iyi ndirimbo batangira gutekereza ku mushinga bakorana na Kitoko Bibarwa uri mu Rwanda akaba ari mu rwego ku munsi wo ku wa kane tariki ya 24 kanama 2017 bazatingira ifatwa ry’amashusho y’indirimbo bakoranye na Kitoko ugiye gusubira mu Bwongereza.

Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Mama’ yafashwe anatunganywa na Sasha Vybz mu gihe amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Nessim bose bakomoka i Bugande.

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ’MAMA’:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa