skol
fortebet

Urban Boys irashinjwa ubujura nyuma yo kwegukana PGGSS

Yanditswe: Monday 12, Dec 2016

Sponsored Ad

Itsinda rya Urban Boys rigizwe na Safi, Nizzo na Humble Jizzo baravugwa mu bujura ndetse no kwirengangiza mugenzi wabo DJ Denischeetah wabafashije kwegukana PGSS6, ariko nyuma yayo ngo ntibongeye kumureba.
Yaba Urban Boys ndetse na DJ Denischeetah bose bari bahuriye mu nzu itunganyamuzika ya Super Level ari naho uyu musore yabafashirizaga mu bikorwa bitandukanye bya buri munsi.
Ishyamba si ryeru kuko uyu musore avuga ko kuva Urban Boys yatwara Guma Guma batongeye kumwikoza nyamara atari (...)

Sponsored Ad

Itsinda rya Urban Boys rigizwe na Safi, Nizzo na Humble Jizzo baravugwa mu bujura ndetse no kwirengangiza mugenzi wabo DJ Denischeetah wabafashije kwegukana PGSS6, ariko nyuma yayo ngo ntibongeye kumureba.

Yaba Urban Boys ndetse na DJ Denischeetah bose bari bahuriye mu nzu itunganyamuzika ya Super Level ari naho uyu musore yabafashirizaga mu bikorwa bitandukanye bya buri munsi.

Ishyamba si ryeru kuko uyu musore avuga ko kuva Urban Boys yatwara Guma Guma batongeye kumwikoza nyamara atari akeneye amafaranga yabo ahubwo yari akeneye ko bamushimira nk’umuntu wababaye hafi.

Rwema ati "ni ukwicukurira urwobo kwima umuntu icyo yakoreye...."

DJ Denischeetah uzwi nka Rwema Dennis, yabwiye Inyarwanda ko yamaze kuva muri Super Level kubera ko ibyo yabakoreye byose atigeze abona umusaruro wabyo. Ati " Njye sinishyuza ahubwo ndashaka kwirekura agahinda kanjye gashire, aba basore ntibazirikana, reba ukuntu nabafashije nyuma yo kwegukana PGGSS6 ntihagire n’ijana bamp!a Ese ubu twabyita gute? Nta mafaranga runaka mbasaba ariko byibuza iyaba bazirikanaga bakanshimira nabona ko nkorana n’abantu ariko ubu rwose wapi."

Umuyobozi mukuru wa Superlevel, Nsenyumuremyi Richard, yavuze ko n’ubwo uyu musore avuga ko batamuhaye ishimwe yakwiye kumenya ko ishimwe ritishyuzwa.

Ati "Rwema rwose arasekeje none se ko avuga ngo ishimwe, ishimwe koko ririshyuzwa? Ese yigeze avuga umubare w’amafaranga tumugomba y’ishimwe? Ese ubundi avuga ko twamwambuye? Ndakeka ibyo byose ntacyo yadushinja. Ikindi kandi ugomba kumenya ni uko twe ubwacu twakoranye inama nawe ngo turebe ikibazo uko kimeze hashize ukwezi kumwe gusa iyo aza kuba umuntu ushaka gukorana natwe yari kwihangana akumva ko ikibazo cye turi kukigaho nawe arabizi."

Uyu muyobozi kandi ntahakana ko uruhare rwa Rwema muri Super Level, Ati "Ikibazo uko kimeze rwose twe ntiduhakana ko tutakoranye ariko ibyo yakoze yarabihemberwaga, ikibazo rero sinzi niba umuntu yaguhatira kumuha ishimwe. Hoya hoya rwose abanyarwanda nabo si injiji baraba babyumva."

Urban Boys ngo ikimara gutwa PGGSS6 ntiyongeye kwikoza abayifashije

Kuva mu mwaka wa 2014, [DJ Denischeetah] yari umwe mu bakozi bita ku nyungu za Urban Boyz mu buryo bwa hafi, yakoranaga n’itsinda rikwirakwiza indirimbo z’aba bahanzi, kubaherekeza nka Dj wabo bwite no guhuza ibikorwa bibyara inyungu z’itsinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa