skol
fortebet

Urban Boys yavuze batatu bazavamo uwegukana PGGSS7, banakomoza kwitandukana ryabo

Yanditswe: Wednesday 21, Jun 2017

Sponsored Ad

Hasigaye iminsi itatu gusa ngo igitaramo cya nyuma kizatangirwamo igihembo nyamukuru ku muhanzi uzegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya karindwi amenyekane, Humble Jizzo uvugira Urban Boys yemeje batatu bazavamo uwegukana igikombe.
Biragoye kuvuga cyangwa ngo wemeze ko kanaka ariwe uzatwara Guma Guma y’uyu mwaka. Bamwe mu bahanzi n’inshuti z’aba bahanzi iyo ubabajije bavuga bitarutse ko batazi nyir’izina uzatwara PGGSS7 gusa akubwira batatu aha amahiwe. Itsinda rya (...)

Sponsored Ad

Hasigaye iminsi itatu gusa ngo igitaramo cya nyuma kizatangirwamo igihembo nyamukuru ku muhanzi uzegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya karindwi amenyekane, Humble Jizzo uvugira Urban Boys yemeje batatu bazavamo uwegukana igikombe.

Biragoye kuvuga cyangwa ngo wemeze ko kanaka ariwe uzatwara Guma Guma y’uyu mwaka. Bamwe mu bahanzi n’inshuti z’aba bahanzi iyo ubabajije bavuga bitarutse ko batazi nyir’izina uzatwara PGGSS7 gusa akubwira batatu aha amahiwe.

Batatu bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa rya Guma Guma uyu mwaka

Itsinda rya Urban Boys ryegukanye Guma Guma ku nshuro ya Gatandatu, rigizwe n’abasore batatu, Humble Jizzo, Safi Madiba ndetse na Nizzo. Humble wavuze mu izina rya bagenzi be yabwiye Ikinyamakuru Umuryango.rw ko atahamanya neza uzegukana Guma Guma kuwa Gatandatu w’iki cyumweru ariko we n’abagenzi be babona Dream Boys, Christopher ndetse Bull Dog aribo bazavamo umwe.

Uyu muririmbyi yavuze ko atarebye ibitaramo byinshi ariko bicye muri byo yakurikiranye yabonye ivumbi ritumuka ubwo Christopher, Bull Dog cyangwa Dream Boys babaga bari ku rubyiniro. Ngo hagati yaba batatu hazaca uwambaye.

Aho yagize ati :”Sasa rero njyewe ndabona igikombe kiri hagati y’abantu batatu, ntabwo nakubwira ngo n’uyu cyangwa uyu ariko hari Dream Boys, Christopher na Bull Dog.”

Umunyamakuru yamubajije niba koko abo batatu yavuze haruguru aribo bazavamo uzegukana Guma Guma.Ati :”Ya, ya,ya abo batatu nibo mbona bazavamo umwe, byanga byakunda umwe muri bo azayegukana,ntabwo navuga ngo nikanaka kuko naba nigize umufana nkabe n’umukemurampaka..Muri aba bombi uwagitwara yaba agikwiye, hashingiwe kuburyo yagiye yitwara mu bitaramo bitandukanye.”

Humble Jizzo witegura kurushinga yavuze ko atarebye ibitaramo byinshi ariko mu byo yarebye Dream Boys yabaga iri imbere mu majwi kurusha abandi hagakurikiraho Christopher, Bull Dog akaza inyuma y’abo bombi.

Mu gusoza ikiganiro yabajijwe ibikorwa bahugiyemo anabazwa kubyatangajwe mu itangazamakuru ko bamaze gutandukana, ahakana aya makuru. Yavuze ko nawe atazi aho ibihuha bituruka dore ko bamaze iminsi mu bikorwa bitandukanye birimo n’ibya Leta.

Yagize ati :”Abavuze ibyo bashingiye ku kuba tutakigaragara mu ruhame, nyamara Safi yari arwaye ariko ejo bundi twarikumwe ubwo FPR yemezaga umukandida ndetse na nyuma y’aho twarikumwe I Kibungo mu bikorwa twari twateguye.”

Dream Boys ihabwa amahirwe na benshi n’Itsinda rimaze kuba ubukombe muri muzika Nyarwanda no muri iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star . Platini na TMC bagize iri tsinda bamaze kwitabira iri rushanwa inshuro esheshatu mu nshuro indwi rimaze kuba.

Muneza Christopher ukunze kwiyita Topher umwaka ushize yegukanye umwanya wa kabiri, ni umwe mu bahanzi bafite ijwi rikunzwe cyane n’umubare munini w’igitsina gore bitewe n’uburyo aririmba indirimbo ze zibanda cyane ku rukundo.

Umuraperi Bulldogg wihaye amazina nk’ay’ishoka nawe nti nakumirwa muri Iri rushanwa. Irushanwa rigitangira Bulldogg yagarutsweho cyane ko ashobora kuryegukana bitewe n’uburyo abafana bo mu ntara bakunda injyana ya HipHop.

Primus Guma Guma Super Star ni irushanwa ngaruka mwaka guhera muri 2010. ryitabirwa n’abahanzi 10 baba bakunzwe kurusha abandi mu gihugu. Buri muhanzi wese utararijyamo ahorana inzozi zo kuza ryitabira umunsi umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa