skol
fortebet

Urukiko rwategetse Danny Nanone gutanga indezo y’Umwana we

Yanditswe: Monday 24, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse umuraperi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda , gutanga indezo z’umwana yabyaye ndetse anategekwa kwiyandishaho uyu mwana mu gitabo kirangamimerere.
Imyanzuro y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu rubanza rwapfundikiwe ku wa 21 Nyakanga 2023, Danny Nanone yategetswe gutanga indezo ya 100,000 Frw buri kwezi.
Uyu muraperi kandi yategetswe kwiyandikishaho umwana mu irangamimerere.Urukiko rwategetse ko Danny Nanone yishyura amagarama y’urubanza angana (...)

Sponsored Ad

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse umuraperi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda , gutanga indezo z’umwana yabyaye ndetse anategekwa kwiyandishaho uyu mwana mu gitabo kirangamimerere.

Imyanzuro y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu rubanza rwapfundikiwe ku wa 21 Nyakanga 2023, Danny Nanone yategetswe gutanga indezo ya 100,000 Frw buri kwezi.

Uyu muraperi kandi yategetswe kwiyandikishaho umwana mu irangamimerere.Urukiko rwategetse ko Danny Nanone yishyura amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi icumi (10,000Frw) atayatanga mu gihe giteganywa n’amategeko akazavanwa mu bye ku ngufu za Leta.

Danny Nanone yaherukaga kwitaba uru rukiko ku wa 29 Kamena 2023 yemera ko umwana ari uwe ndetse afite inyemezabwishyu z’uko ajya yishyurira umwana ishuri.

Umugore wabyaranye na Danny Nanone we yasabaga Urukiko ko rwategeka uyu muraperi kwiyandikishaho umwana, gutanga indezo y’ibihumbi 150Frw buri kwezi hakiyongeraho n’amafaranga y’ishuri ibihumbi 80Frw cyane ko umwana yiga mu ishuri ry’ibihumbi 150Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa