skol
fortebet

Urukiko rwategetse ko Jowest arekurwa

Yanditswe: Wednesday 22, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko umuhanzi Giribambe Joshua wamenyekanye nka (Jowest) ukurikiranyweho Ibyaha byo Gusambanya ku gahato Cyangwa Gukubita no gukomeretsa arekurwa by’agateganyo, kuko nta mpamvu zifatika zatuma akurikiranwa afunzwe.

Sponsored Ad

Jowest usanzwe atuye mu Karere ka Kicukiro, yatawe muri yombi kuwa 1 Gashyantare n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha by’ihohotera bivugwa ko yakoze guhera mu Ukwakira 2022.

Kuya 6 Gashyantare, RIB yohereje Dosiye ya Jowest mu bushinjacyaha, nyuma yitaba urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ku ya 16 Gashyantare 2023, aho yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Nk’uko umwanzuro w’urukiko watanzwe kuri uyu wa 21 Gashyantare, uwasomye urubanza yavuze ko urukiko rutegetse ko Giribambe Joshua ahita arekurwa, akazakomeza gukurikiranwa ari hanze kuko nta mpamvu zifatika zatuma aburana afunzwe.

Urukiko rwategetse ko Jowest arekurwa nyuma y’iminsi irenga 20 yari amaze akurikiranwa afunze.

Jowest ni umwe mu bahanzi bakiri bato bahagaze neza mu muziki Nyarwanda yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe na benshi zirimo ’Agahapinesi, Pizza, Saye ndetse n’izindi zishimirwa na beshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa