skol
fortebet

Urukundo rwa Mama Sava n’umukunzi we rwajemo agatotsi

Yanditswe: Friday 14, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Biravugwa ko Umunyana Analyssa wamamaye nka Mama Sava muri firime y’uruhererekane ya Papa Sava atakiri mu munyenga w’urukundo na Nshuti Alphonse uzwi ku izina rya Alpha.

Sponsored Ad

Mama Sava yabihamirije mu kiganiro yagiranye na Igihe dukesha iki nkuru , aho yagize ati” “Ni byo rwose twaratandukanye, icyakora nibaza ko ibyo twapfuye byo biri hagati yacu bitaba byiza kubivuga mu itangazamakuru, icyo kumenya ni uko twamaze gutandukana.”

Hari kandi n’ibyavuzwe ko urukundo rwabo rwatangiye kuzamo agatotsi muri Gashyantare 2023, ibi bisobanuye ko bamaze ameza arenga abiri badacana uwaka.
Mama Sava atandukanye n’umukunzi we nyuma y’uko muri Gicurasi 2022 ari bwo yari yemeye ko asigaye afite umukunzi mushya, icyo gihe akaba yaravugaga Alpha.
Nyuma y’uko inkuru z’urukundo rwabo zigeze hanze, abazi uyu mugabo bahise banjama Mama Sava bamushinja gutwara umugabo w’abandi ngo kuko asanganywe umuryango.

Ku ya 22 Gicurasi nibwo hari yahamije ko akundana n’uyu musore ndetse ko yari yanamwambitse impeta y’icyizere mu rukundo.

Icyakora ngo si impeta y’isezerano ryo kubana yambitswe, ahubwo ngo ni ishimangira icyizere cyabo mu rukundo.

Ati “Ntabwo ari iy’isezerano ryo kubana, oya. Ni impeta y’uko twari twemeranyije gukundana bya nyabyo. Yayinyambitse muri Gashyantare 2022.”
Mama Sava asubiye mu nkuru z’urukundo nyuma y’imyaka hafi itanu atandukanye n’umugabo bari barakoze ubukwe.”

Yakomeje avuga ko urukundo n’uyumusore rutandukanye kandi rumunyuze , yagize ati” Naciye mu nkundo zitandukanye ,harumunu mukundana ukumva uranyuzwe , yakubabaza ukumva uramukumbuye , wamubabaza akagukumbura , uwo muntu rero niwe wampinduriye Isi. ...[Uwo muntu rero niwe nkubwira ” , kugeza izi saha ndabiziko ankunda kandi nanjye ndamukunda”.

Ubusanzwe Annalisa uzwi nka Mama Sava yavutse tariki ya 16 Ukwakira 1996, avukira mu karere i Kigali mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi , yinjiye mu ruganda rwa cinema mu Ukwakira 2017 ubwo yakinaga muri filime yamenyekanye cyane ya Seburikoko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa