skol
fortebet

Urupfu rw’ umufana wapfuye yagiye kureba aho Impala zicuranga niyo nkomoko y’ umugani “Nta cyabuza Impala gucuranga”

Yanditswe: Monday 05, Jun 2017

Sponsored Ad

Mu bihe bitandukanye byo mu myaka yo ha mbere abantu babiri batakaje ubuzima bagiye kureba aho Impala zicuranga, urupfu rw’ umwe muri bo nirwo rwabaye inkomoko y’ umugani w’ Ikinyarwanda ugira uti “Nta cyabuza Impala gucuranga”
Olukesitere Impala ni itsinda ry’ abacuranzi rikunzwe n’ abatari bake kuva mu myaka irenga 30 ishize.
Mu myaka yo hambere ibitaramo ry’ Impala byaritabirwaga cyane kuburyo hari abantu babiri batakaje ubuzima bagiye kureba aho Impala zicuranga.
Umwe yapfiriye muri rigole (...)

Sponsored Ad

Mu bihe bitandukanye byo mu myaka yo ha mbere abantu babiri batakaje ubuzima bagiye kureba aho Impala zicuranga, urupfu rw’ umwe muri bo nirwo rwabaye inkomoko y’ umugani w’ Ikinyarwanda ugira uti “Nta cyabuza Impala gucuranga”

Olukesitere Impala ni itsinda ry’ abacuranzi rikunzwe n’ abatari bake kuva mu myaka irenga 30 ishize.

Mu myaka yo hambere ibitaramo ry’ Impala byaritabirwaga cyane kuburyo hari abantu babiri batakaje ubuzima bagiye kureba aho Impala zicuranga.

Umwe yapfiriye muri rigole isohora amazi muri sitade amahoro I Remera, aho yari yinjiranye na bagenzi be bagiye kureba aho impala zicuranga maze imvura ikagwa barimo umuvu ukabasanga muri rigole.

Undi mupfana yaguye I Nyamagabe ahanutse mu giti. Urupfu rw’ uyu ngo nirwo rwabaye inkomoko y’ umugani uvuga ngo “Nta cyabuza Impala gucuranga”.

Nk’ uko Mimi La Rose, umwe mu bagize Impala yabitangarije Radio Isango Star mu kiganiro Sunday night ngo uyu mufana yahanutse mu giti bitewe n’ uko yari yatwawe n’ umuziki w’ Impala.

Yagize ati “Kera Impala zajyaga gucuranga abantu bagahurura, nta salle washoboraga kubona yo gushyiramo abantu,…. Bubakaga igisharahati bagafata abapolisi bakabakikiza ku ruhande kugira ngo babacungire umutekano. … Twagiye gucuranga I Nyamagabe igisharagati kiba gitoya, abantu burira ibiti, uwo nguwo nawe yagiye mu giti kubera ko yabuze ukuntu yareba Impala”

Mini akomeza agira ati “…Ageze mu giti umuzika uramutwara yibagirwa ko ari mu giti, ebana ahubuka mu giti yikubita hasi yitaba Imana. Yitabye Imana, abantu baraza baratubwira ngo muzi ko hari umuntu upfuye, ahanutse mu giti kubera imiziki yanyu kandi yari umufana wanyu?”

Ngo uyu muntu akimara gupfa Impala zumvise zahagarika gucuranga ariko abakunzi bazo barazitsembera.

“Twaribwiye ngo ntabwo twakomeza gucuranga kandi umuntu apfuye, mbwira Sebanani nti bwira abaturage ko tutakomeza gucuranga kandi umuntu apfuye noneho tumuzirikane, ababwiye bari baduhitanye, batera hejuru ngo nta cyabuza Impala gucuranga, Nta cyabuza Impala gucuranga, umupfu bamujyane ni uwabo”

Aha ngo niho haturutse umugani w’ Ikinyarwanda baca bashaka kugaragaraza ko uko byagenda kose ikintu runaka kigomba kubaho bati “Nta cyabuza Impala gucuranga”.

Ibitekerezo

  • ntacyabuza impala gucuranga byo yimanikaga mugiti aziko arinkwi agiye gutashya cg arimuziki agiye kumva

    Ibyo ntibyabuza Impala gucuranga. Ese iri zina ryo ry’Impala ryavuye he ? Ababizi batubwire.

    Impala sha!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa