skol
fortebet

Urutonde rw’abahanzi batanze ibyishimo ubu bakaba baraburiwe irengero(Video)

Yanditswe: Wednesday 11, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu bahanzi batanze ibyishimo ku Banyarwanda n’indirimbo zabo zikaba zigikoreshwa cyane ku bashaka kwiyibutsa ibihe byiza by’ahashize ariko ubu bakaba baraburiwe irengero.

Sponsored Ad

1. Danny na none

Danny na None ni umuhanzi waje neza ndetse ahita akundwa kuburyo budasanzwe ariko mu gihe gito yabaye nkuzimira kugeza ubu ntago yongeye gukunda kugaragara mu muziki kuburyo iyo uganiriye na benshi usanga bagaragaza ko babuze umuntu kandi w’umuhanga.

Danny na none yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Iri Joro, Imbere ni inyuma, Forever,Tubiziranyeho ndetse n’izindi zagiye zikundwa nubu zumvwa na benshi.

2. Urban Boys

Itsinda rya Urban Boys ni itsinda ryari rigizwe n’abasore batatu barimo Safi Madba, Nizzo Kaboss, Humble Jizzo,ryatanze ibyishimo kuri benshi mu bihe byashize ni abantu bari bakunzwe ku buryo ntawigeze yifuza ko batandukana gusa ryaje gusa nirisubira inyuma ubwo umwe muri bo ariwe Safi Madiba yahitagamo gukora umuziki kugiti ke kubw’impamvu ze bwite, ibyo bikaba byarabaye intandaro zo kugabanyuka k’umuvuduko iri tsinda ryari rifite nubwo bagikora ari babiri ariko ni bamwe mu bantu bahora bakumbuwe ndetse bigaragaje neza ubwo bari batatu.

Iri tsinda ryamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Umwanzuro, Indahiro, Ishyamba, Umfatiye runini, bibaye ndetse ni izindi nyinshi.

3.Active

Itsinda rya Active nabo ni abasore baje bakora umuziki uryoheye amatwi ndetse banakundwa na benshi cyane mu gihe gito gusa basa n’abatengushye abafana kuko nubwo bagikora bisa nkaho umuvuduko bazanye wagabanutse ugereranyije nibyo Abafana bari babitezeho.

Itsinda rya Active ryamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Nicyo naremewe, Amabara, Bape,Amafiyeri ndetse ni izindi nyinshi zakunzwe na benshi.

4. Priscilla

Priscilla nawe ni umuhanzikazi wakanyujijeho mu minsi yashize ariko bisa ni ibigabanyije intege ubwo yari agiye uburayi kugeza uyu munsi umuziki we wabaye nk’ucitse intege ugereranyije nuburyo abantu bari bawiteze mu gihe kiri imbere.

Priscilla yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo iz’urukundo nka Icyo mbarusha,Mbabarira, Biremewe ndetse ni izindi nyinshi.

5. Dream Boys

Itsinda rya Dream Boys ryari rigizwe n’abasore babiri nabo barekeye gukorana ubwo umwe muri bo yari agiye gutura muri Leta zunze ubumwe z’America gusa umwe ariwe Platin P yagerageje kuziba icyuho nubwo batagikora nk’itsinda ariko we yarakomeje nubwo bitabuza abakunzi ba Dream Boys gukumbura aba basore bari kumwe.

Dream Boys bamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe na benshi zirimo Si inzika, Magorwa, Isano, Mumutashye, ndetse ni izindi nyinshi zakunzwe na benshi.

6. Kamichi

Kamichi nawe numwe mu bahanzi baje bakabica bigacika mu gihe gito umuvuduko yari afite ugasa naho ucitse intege beshi bibaza aho yagiye kubera ibihangano bye byahaga ibyishimo benshi.

Kamichi yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Aho ruzingiye,Ifirimbi ya Nyuma,Warambeshye, Zoubeda,Byacitse ndetse n’izindi nyinshi.

7.Umutare Gaby

Umutare Gaby ni umwe mu bahanzi babahanga bakunzwe cyane kubera inganzo ye yigaruriga imitima ya benshi ariko nyuma y’uko akoze ubukwe umuziki we wabaye nk’usubira inyuma kuko abakunzi be ntibasiba kugaragaza ko bakumbuye ibihangano bye.

Umutare Gabby yakunzwe mu ndieimbo zitandukanye zirimo Ntunkangure, Urangora, Mesa Kamwe ndetse n’izindi nyinshi zakunzwe na benshi.

8.Naason

Naason nawe ni umusore wahaye ibyishimo Abanyarwanda cyane abiganjemo ab’igitsina gore kubera ijwi rye riyunguruye n’amagambo yiganjemo ay’urukundo yumvikanaga mu bihangano bye ariko yaje gusa n’uburiwe irengero mu gihe gito bitandukanye nibyo abakunzi be bari bamwitezeho mu gihe kiri mbere bitewe n’uburyo yari yazamutse neza.

Nasson yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Amatsiko,Abisi, Mu maso yawe ndetse n’izindi zakunzwe cyane.

9. Ciney

Ciney ni umwe mu bahanzikazi bahaye ibyishimo Abanyarwanda mu njyana ya Hip Hop cyane ko icyo gihe abakobwa bakoraga iyi njyana bari bake ugereranyije n’abariho ubu ariko kugeza ubu ntawuzi ibyo ahugiyemo kuko atagikunze kugaragara cyane mu bikorwa bya muzika.

Ciney yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Nkunda,Tuma bavuga,For Me ndetse n’izindi nyinshi.

10.Gisa cyinganzo

Gisa cyinganzo ni umwe mu bahanzi bigaruriye imitima ya benshi mu gihe cya vuba kubera ubuhanga afite mu kuririmba ndetse no mu myandikire ariko nawe yaje gusa n’utengushye abakunzi be kubera kugabanya umuvuduko yatangiranye, iyo uganiriye na bamwe mu bakunzi be usanga bose bavuga ko bakumbuye kubona ibihangano bye ariko babibuze.

Gisa Cyinganzo yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Uruyenzi,Genda ubabwire,Rumbiya ndetse n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa