skol
fortebet

Abahanzikazi bakunzwe mu Rwanda kurusha abandi (Video)

Yanditswe: Tuesday 04, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu mafoto atandukanye dore urutonde rw’abahanzikazi bakunzwe cyane mu Rwanda kubera ubuhanga bagaragaza mu bihangano byabo n’uko bagiye bakurikirana.

Sponsored Ad

1.Ariel Wayz

Ariel Wayz ni umwe mu bahanzikazi beza kandi bakunzwe mu Rwanda ku buryo kuba wamusanga ku mwanya wa mbere ari ibintu buri wese atatindaho bitewe n’ubuhanga bwe bwumvikana mu bihangano bye ku buryo bugaragarira buri wese.

Usibye kuba agaragara ku mwanya wa mbere ni umwe mu bahanzikazi bakiri bato haba mu mwaka ndetse no kuba yaba amaze igihe mu muziki gusa mu gihe gito amazemo yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe na benshi ndetse yagiye anagaragara mu bitaramo bitandukanye byahaye ibyishimo abanyarwanda.

Wayz yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Ndagukumbuye’ yakoranye na King James, ’Ntago yantegereza’ yakoranye na Mama we,’Bad’ ndetse n’izindi nyinshi zikunzwe muri iyi minsi.

2. Alyn Sano

Alyn Sano nawe ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu Rwanda kubera ijwi rye ritangaza benshi n’umwihariko mu mashusho y’indirimbo ze bitewe n’imyambarire aba yambaye.

Sano yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zirimo ’Radio,Sayless,Boo ndetse n’izindi zigezweho muri iyi minsi.

3.Bwiza Emmerance

Bwiza ni umuhanzikazi utamaze igihe gusa bitewe n’ibihangano bye no gukora cyane ubu izina rye rizwi cyane nk’umaze imyaka myinshi mu muziki Nyarwanda.

Bwiza yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Exchange iri mu zigezweho muri iyi minsi,Ready, My Day yakoranye na Symphony ndetse n’izindi nyinshi.

4.Butera Knowless

Knowless nawe ni umwe mu bahanzikazi bafatwa nk’abamikazi mu muziki Nyarwanda bitewe n’imyaka amaze ikindi kandi kugeza ubu indirimbo yose asohoye irakundwa bitandukanye n’abo batangiranye kuri ubu bitakibukwa ko bigeze kuba abaririmbyi.

5.Aline Gahongayire

Aline Gahongayire ni umwe mu bahanzikazi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse benshi bakunze kugaragaza ko ari umubyeyi w’igikundiro kubera ibihangano bye bihembura imitima ya benshi ndetse n’ibikorwa byo gufasha abababaye akunze kugaragaramo.

Aline yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Ndanyuzwe,Ntabanga,Izindi mbaraga ndetse n’izindi nyinshi zihembura imitima ya benshi.

6.Vestine na Dorcas

Vestine na Dorcas nabo n’itsinda ry’abana bato b’abavandimwe baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakundirwa cyane umurava n’umuhate bagaragaza mubyo bakora ndetse n’indirimbo zabo zisana imitima ya benshi.

Vestine na Dorcas bakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo’Ibuye,Nzakomora, Isaha n’izindi nyinshi.

7.Marina Deborah

Marina nawe ni umwe mu bahanzikazi bafite igikundiro kinshi bitewe n’ijwi rye ry’umwimerere riryohera amatwi y’abaryumva.

Marina yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Shawe, Ni Wowe ndetse n’izindi nyinshi.

8.Annet Murava

Annet Murava ni umuhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana icyakora izina rye ritumbagira byihuse kubera amagambo yumvikana mu ndirimbo ze ndetse ibyinshi akavuga ko bifite aho bihuriye n’ubuzima bwe.

Annet Murava ymenyenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Niho Nkiri yatumye amenyekana cyane, Naje kugushima n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa