USA: Umunyarwenya ukomeye Kevin Hart yarokotse impanuka ikomeye y’imodoka [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 September 2019 Yasuwe: 1793

Umunyarwenya ukomeye cyane ndetse akaba akina na filimi muri USA, Kevin Hart, n’umushoferi we, bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka bakoreye muri leta ya Calfornia mu ijoro ryo kuri iki cyumweru.



Ubwo Kevin Hart yari kumwe n’umushoferi we n’undi mugore mu modoka ye yo mu bwoko bwa 1970 Plymouth Barracuda yarenze umuhanda ikora impanuka iteye ubwoba irashwanyagurika,aba bagabo bombi bavunika imigongo.

Ikinyamakuru TMZ cyandika ku byamamare muri USA,cyavuze ko uyu mushoferi wa Kevin Hart yananiwe gukomeza kuyobora iyi modoka irenga umuhanda igonga uruzitiro rw’inyuma y’umuhanda w’ahitwa Malibu Hills igwa mu kabande.

Umushoferi wa Kevin Hart yahise yurizwa indege ajyanwa ku bitaro aho we n’umugore bari kumwe witwa Rebecca Broxterman w’imyaka 31 bari bafashwe mu gisenge cyayo cyari cyangiritse.Uyu mugore yasohotse muri iyi modoka atakomeretse cyane.

Umutangabuhamya yavuze ko Hart ariwe wasohotse muri modoka mbere aho umwe mu bashinzwe kumucungira umutekano yamusohoye amushyira mu modoka amujyana mu rugo iwe aho yavuye ajya kwa muganga kwisuzumisha.Uyu mushoferi ntabwo yari yasinze.

Iyi modoka ya Hart yari imaze ukwezi kumwe gusa kuko yayiguze muri Nyakanga nk’impano yihaye ku isabukuru ye y’imyaka 40.





Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bobi Wine yagaragaje uko yakiriye kuba yaje ku rutonde rw’abantu 100 bakoze...

Ku rutonde ngarukamwaka rushyirwa hanze n’Ikinyamakuru cy’abanyamerika Time...
16 November 2019 Yasuwe: 1221 0

Imyambarire Justin Bieber n’umugore we bajyanye gusenga yateje ururondogoro...

Ubwo Justin Bierber n’umufasha we Hailey Baldwin bajyaga gusenga ku wa 13...
16 November 2019 Yasuwe: 4669 0

Nick Minaj agiye gukorana indirimbo na Mama we ihimbaza Imana

Umuraperikazi wamamaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Onika Tanya...
16 November 2019 Yasuwe: 1714 0

Meddy na Diamond indirimbo yabo igiye kujya hanze

Umuhanzi w’Umunyarwanda Ngabo Medard wamamaye mu muziki nka Meddy, yamaze...
15 November 2019 Yasuwe: 846 0

Indirimbo nyandagazi irimo ubusambanyi yatumye umuhanzikazi Rosa Ree...

Abategetsi bo muri Tanzania bahagaritse umukobwaukora injyana ya Rap witwa...
15 November 2019 Yasuwe: 3616 0

Umuhanzi nyarwanda yasobanuye impamvu yakoze amashusho y’indirimbo ihimbaza...

Lion Gaga yongeye gukora indirimbo ihimbaza Imana “Nta joro I Siyoni”...
15 November 2019 Yasuwe: 1420 0