skol
fortebet

Uwahoze ari umugore wa nyakwigendera Katauti yaretse nyirabukwe umwuzukuru we[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 03, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Firime ukomeye mu gihugu cya Tanzania, Irene Uwoya uzwi cyane ku izina rya Oprah umugore wa nyakwingendera Ndikumana Hamad Katauti wahoze ari kapiteni w’Amavubi, yagaragaye ari kumwe nyina w’uyu munyabigwi muri ruhago y’u Rwanda bari kumwe n’umwana babyaranye.
Uyu mukinnyi wa filime ukomeye muri Tanzania, mu cyumweru gishize yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe na nyina wa Katauti bari kumwe n’umwana w’umuhungu babyaranye, Krish Ndikumana. Ntabwo yigeze avuga ko niba yari (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Firime ukomeye mu gihugu cya Tanzania, Irene Uwoya uzwi cyane ku izina rya Oprah umugore wa nyakwingendera Ndikumana Hamad Katauti wahoze ari kapiteni w’Amavubi, yagaragaye ari kumwe nyina w’uyu munyabigwi muri ruhago y’u Rwanda bari kumwe n’umwana babyaranye.

Uyu mukinnyi wa filime ukomeye muri Tanzania, mu cyumweru gishize yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe na nyina wa Katauti bari kumwe n’umwana w’umuhungu babyaranye, Krish Ndikumana.

Ntabwo yigeze avuga ko niba yari yamusuye aho uyu mubyeyi aba i Burundi cyangwa niba ari we wari wabasuye muri Tanzania, gusa yavuze ko yishimiye kubonana na we.

Ati “mama nishimiye kukubona, na Krish yishimye cyane… Ndagukunda mama Ndiku (Mama Ndikumana).”

Irene Uwoya na Ndikumana Hamad Katauti bashakanye muri 2008 muri 2013 nibwo nkuru zavuzwe ko batandukanye. Batandukanye bafitanye umwana umwe w’umuhungu, Ndikumana Krish wavutse muri 2011.

Mu Gushyingo 2017, Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungirije muri Rayon Sports yitabye Imana, urupfu rwe rukaba rwaratunguye benshi cyane.

Ubwo yitabaga Imana ntabwo Oprah yabashije kumushyingura ariko nyuma akaba yaraje mu Rwanda ari kumwe n’umwana we baje gusura imva ye no kumwunamira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa