skol
fortebet

UWANDEMEWE #Episode22: Ku manywa y’ ihangu byabaye ibindi umusatsi umva ku mutwe nawo ndawuta, nihisha nkuwihisha umwanzi

Yanditswe: Tuesday 25, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Duherukana ubwo nari ntumwe icyo kunywa n’ umusore wari unyizeye atanzi nkemererwa igihembo, ngafata inzira nkagenda gusa nagera mu mayira abiri imitima ikambana ibiri hagati yo guhemuka cyangwa gusama ibiseseka.

Sponsored Ad

Aho nari mpagaze nongeye kurambura za noti nkubita agatima aramutse ari ajyanjye icyo yamarira, ntekereza kabiri, numva umutima uranze, amarangamutima ampatiriza kumenya ubwenge bwo kudatiza umurindi abasesagura, numva binjemo kwitahira nkareka kwirirwa nsubira iyo nzira.

Byararenze nicara aho nari ngeze hepfo gato impande y’ inzira nongera kwitegereza za noti nari ncigatiye mu ntoki, nyuma y’ umwanya nibwo nazunguje umutwe mba nihaye ijambo,

Njyewe-“Ubu koko nkore iki? Ndumva amahitamo yanze pe! Aya mafaranga ni menshi kuri njye, ubu nemere nyatware muri biriya bisesa cyangwa nyabere inshungu? Sinumva ukuntu natega ibiganza amafaranga angana atya akanca mu ntoki kandi yakabaye yangirira akamaro?

Abagira Imana nibo bagira ibyo kurya, ibyo kuboka nibyo gutanga bagashima ariko se ibyo gupfusha ubusa nabyo biva ku Mana? Oya, oya rwose ndacyeka iri ari igeno ryanjye”

Napfuye akatsi ngo ngahekenye ariko biranga, ndapfura cyane…uhhH byaranze da! Nibwo nabyitayeho cyane ndahaguruka ngo ngapfurane na mugenzi wako kareke kunsuzugura.

Napfuye ibyatsi n’ imbaraga nyinshi cyane birapfuka ndadandabirana ngwa hepfo mu bishyimbo…

Narahagurutse ndihanagura, nipfura ibishokoro, muri ako kanya nibwo nibajije ubundi icyo nashyaga narura, nyuma yo kuzunguza umutwe nazamutse ruguru gato ngeze mu muhanda ndeba hirya ndeba hino.

Nongeye kwibaza ku mwanzuro nafashe ubwo cyari igihe cyo kuzamuka nkigira mu rugo nkaryamira iryo haho ntari navunikiye.

Burya inzira igira ibyerekezo bibiri, iyo ugenda ujya imbere cyangwa ugasubira inyuma, gukomeza kwanjye byari ukujya kugura byeri nari natumwe, gusubira inyuma byari ugusubira kuwantumye, aho nari moagaze ntabwo nari kurema indi nzira.

Nyuma y’ umwanya utari muto niyumvira byaranze, nibutse ko nafumbatije iby’ abandi kandi ubundi amaboko yakiriye aherekezwa no gishima, kuri iyo saha n’ umunota ntabwo nari nashimye.

Muri njye nari narangije gufata umwanzuro, numva ko ayo mafaranga ibihumbi cumi na bitanu guteranyaho icumi Stella yansigiye yansunikira iminsi gusa byaranze maze ndavuga nti,

Njyewe-“Oya….oya rwose, ntibikwiye, oya ntibikwiye ko nafata igeno rya Stella ngo ndihuze n’ amafaranga y’ uriya musore warenzwe! Naragenewe sinagerewe kandi naranyuzwe”

Njyewe-“Ubu rero ndabona ndamutse nibye…nako nikubiye aya amafaranga y’uriya musore birashoboka ko cyera kabaye nshobora gukora kuya Stella nkishyura iby’ abandi hageretseho indishyi n’inshyi n’ imihini!”

Nyuma y’ akandi kanya gato,

Njyewe-“Oya reka ndeke karande ya Data ireke kumbata, ndeke guhemuka ntazisanga aho nzarira ngahekenya amenyo kandi nifuza kuzaba umugabo uganje murwe, nishimira abana banjye nk’ imbuto zadukomotseho njye n’ Uwandemewe!”

Nagarukiye aho ngaruka mu muhanda dore ko nari nagiye kure cyane mu ntecyerezo, nongeye kwibaza ubundi ukuntu umusore muzima nkanjye arota ku mwanwa, mfata inzira njya gutumika.

Nagenze ibirometero bibiri ngera ku muhanda aho nagombaga kugura byeri, ninjira mu kabari mpagarara kuri kontwari, hari hakiri kare kuko nasanze ari bwo bari gukoropa.

Namaze akanya gato mpagaze ariko sinamenye ko muri kontwari imbere ariho umukobwa uhakora ari, nikanze numvise umuntu usekeyemo ndebye mbona yihengetse mu nguni telephone yamutwaye reka sinakubwira.

Akimbona yarahagurutse, muhereza ikiganza ndamusuhuza, ako kanya ahita ambwira ansekera,

We-“Bite kiriya! Ni kalibu! Tubahe iki?”

Njyewe-“Ndashaka byeri eshanu”

We-“Ngaaho? Ibi ni ibiki se kandi? Ubu ntunzindukiye? Uje kwiyahurira hano? Reka da!”

Njyewe-“Ngo kwiyahura? Kwiyahura se bihuriye hehe nibyo nkubwira?”

We-“None se niba udashaka kwiyahura wambwira ute ukuntu wakwakira inzoga eshanu icyarimwe?”

Njyewe-“Oya kuzaka ntabwo bivuze kuzinywa, reka nkumare impungenge ndashaka izo gutwara ntabwo nshaka izo kunywa”

We-“Eeeh! Urashaka izihe se?”

Njyewe-“Ndashaka…harya….”

Nakaraze ubwenge ndabuvanga bwanga kuvangika birangira nibagiwe iyo bantumye mfa kuvuga byeri, ako kanya ashyira ibibindi bitanu kuri kontwari,

We-“Hanyuma se amavide ari hehe?”

Njyewe-“Ntayo nazanye ariko ndasiga amafaranga ntacyo, ahubwo se ndazitwara hehe?”

We-“Kuzitwara nta kibazo nanagutiza igikapu, ahubwo banza wishyure usige n’ amafaranga y’ amavide”

Njyewe-“Eeeh! Ntiwumva se! Nakubonye wowe uzi gucuruza, umeze nkanjye”

We-“Uri umucuruzi se?”

Njyewe-“Njyewe se?”

We-“Ko wakize ukiri muto? Ni amafaranga y’ ababyeyi cyangwa ni wowe ubwawe wishakishirije? Warangije kwiga ryari se ahubwo? Mfite ibibazo byinshi umbabarire ngira amatsiko, hahahahah!!!”

Muri ako kanya nabuze icyo mvuga, ndeba inyuma yanjye ko ntawumva ibyo tuvuga, ndikoroza ndamubwira nti,

Njyewe-“Ndebera igikapu ngende, turaganira neza ntiruye amavide, sibyo se? Hhhh! Urabizi neza ko umushyitsi mwiza ari ugaruka, n’ ejo n’ ejo bundi nzagaruka”

Uwo mukobwa yafunguye urugi rwo hepfo nsigara mbara neza amacupa ngo ndebe ko atibeshye, byeri eshanu zose zari ziri ku murongo, aragaruka atangira kuzishyira mu gikapu.

Amaze gupakira,

Njyewe-“Harya ubwo yose ni angahe?”

We-“Ni ibihumbi bitanu ukongeraho na bitanu by’ amavide ubwo byose hamwe ni ibihumbi icumi”

Njyewe-“Ibihumbi icumi byose?”

We-“Ubwo se ni menshi ku mucurizi nkawe? Cyangwa wibagiwe ko nugarura amavide ndagusubiza amafaranga?”

Njyewe-“Eeeh! Koko nibyo”

We-“Hhhhhh! Ishyura ahubwo vuba utarisubira”

Ako kanya nahise nkora mu mufuka w’ iburyo….uuuh! Numva nta kirimo, nkora muw’ ibumoso naho numva nta kirimo umutima urankuka.

Ako kanya natangiye gutitira intoki vuba vuba nkora mu mifuka y’ inyuma ndajagajaga karahava….byabaye ibindi amafaranga nyabuze.

Umusatsi wamvuye ku mutwe n’umutwe ubwawo ndawuta ntangira gushakira amafaranga no mu nkweto, nzenguruka aho hafi ngo ndebe ko ariho naba nyataye gusa ndashoberwa.

Nyuma y’ akanya katari gato, wa mukobwa yahise aterura cya gikapu agisubiza muri kontwari, atangira kunshinja ko ndi umutekamutwe ndetse ahamagara na wa musore wakoropaga baramfatanya,

We-“Dore mbese? Abatekamutwe baba basa ukwabo! Uko areba n’ ubwoba! Sohoka genda cyangwa tuguhe isomo utazibagirwa!”

Wa musore nasanze akoropa yakomeje guceceka uwo mukobwa arantuka koko karahava, nagize amahirwe kuko hari mu gitondo nta bakiriya bari bahari, iyo biza kuba induru nari kuzivugirizwa.

Nkinginga uwo mukobwa ariko nawe akomeza kunyuma amatwi, wa musore yamfashe ku rutugu ansohora asa n’ uhatiriza kuko njye numvaga ntashaka gusohoka, numvaga nshaka gusobanura neza akari ku mutima nkareka kugayika.

Uwo musore yakomeje kunsohora,

We-“Sohoka ariko urashaka iki man? Sohoka wasebye gaceze!”

Nakomeje kwigagaza ariko birangira nsohotse, tugeze hanze akomeza kunsunika angeza hirya gato,

We-“Man! Uziko nta byawe? Wowe umugambi uragupfubana ugakomeza guhagarara imbere y’uwo wari ugiye kuragiza ibisiga? Uriya mukobwa ntumuzi n’ icupa yarigukubita ntakina ushatse wakuramo akawe karenge ugakwetura ukiruka”

Njyewe-“Muvandi…muvandi! Mfasha unyingingire uriya mukobwa mubwize ukuri, nnjyewe ntabwo ndi umutekamutwe, amafaranga nari nyafite….”

Yahise anca mw’ ijambo,

We-“Ariko se man! Ugira mu mutwe hazima? Wowe ndagucikisha nk’ umusore mugenzi wanjye nkagusohora ngo ugende ujye kugwa ku bandi ugakomeza kwiyahuza amagambo? Ewana! Njyewe reka nkubwire, niba ushaka kubona ibyabereye imusambira, nongere kugaruka ngusanga aha”

Uwo musore yasubiye mu kabare aho numvaga wa mukobwa yarikoroje asakuza cyane, umutima urankomanga nandara mpunga ngo hato ntatahana amashyundu ku mutwe.

Nageze imbere aho batandeba, muri uwo muhanda nibwo nahagaze, siniyumvishaga ukuntu umunsi nakiriye amafaranga menshi mu ntoki zanjye ahise ancamo kandi ariho umutima n’ ubwenge byari biri.

Nataye umutwe ntangira guhanga amaso imbere y’ ibirenge byanjye, numvaga ko ibyo ari byo byose ngomba kuyabona.

Natangiye kugenda nsubira inyuma ndebe imbera y’ intambwe z’ ibirenge byanjye, numvaga ko ibyo ari byo byose niba nayataye mu nzira ngomba kuyabona, negeye imbere nko muri metero Magana acyenda numva imodoka ihinda ndikanga.

Mu kubura amaso narebye mu ntera ndende mbona ya kamyo ndayimenya ubwoba buba bwose nsimbukira mu bigori byari hepfo yanjye, nihisha nkuwahekuye ababyeyi, nihisha nkuwihisha umwanzi atari ikindi….ari ukurwana n’ umutimanama uzira guhemuka no kuzurira utununga tw’ ingaruka ziva mu guhemuka ngo ntazabura ubuzima bw’ inzozi zanjye…………………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 23 yiyi nkuru “UWANDEMEWE” ku munsi w’ ejo

RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO.RW

Ibitekerezo

  • Sam ihute wayataye mubyatsi hahandi wari wicaye

    Mana yanjye amafaranga yayataye hahandi yapfuraga ibyatsi pe twizere ko azayabona cg undi muryango ukamufungukira amatsiko ni menshi mwanditsi

    Icyo mbona cyo uyu musore ni imanzi

    Courage eddy inkuru nubuki imana igushyigikire

    Yoo tebuka samu hamwe washikura utwatsi urebe ko wayabona ho.mbenga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa