skol
fortebet

UWANDEMEWE #Episode43: Ijoro rihinda nakabakabye ku muryango w’icyumba cya Madam Afande

Yanditswe: Wednesday 21, Dec 2022

Sponsored Ad

Duherukana ubwo nari ndurayemo, nari nahawe ikaze nashimye ubushyitsi kwa Afande, numvaga umutima ucyeye ndi mu maboko meza, kuryama uwo munsi ntabwo byarimo ahubwo nahisemo kwegama ngo ndebe film nzabone inkuru ntaha mbara.

Sponsored Ad

Kavatiri wari unsanze muri salo yakomeje guhindura amashene muri television kuri njye byari indi film mpamo, muri uko kumwitegereza igitecyerezo cyanjemo, nari nahishuriwe ko aho ninjiye hashobora kuba hari ubuhisho bw’impamba, nari narabutswe ibishashi nahise niga uko namwishimira akampa amakuru yose akanyambika ibidarubindi binini nkabona kandi nkamenya iby’ umusore usa na Vena nabonye amahushuka.

Natangiye kumuganiriza ari nako mwereka akari ku mutima…nti kari akandi, byari amatsiko avanze n’igishyika cyo kuba umusore usa na Vena nabonye yaramboye akiruka. Kavatiri ntiyatumye mucira amarenga y’akandi ku mutima yakomeje kumbwira ati,

Kavatiri-”Ubundi njyewe uko undeba uku nkunda match musaza, ubusanzwe njye n’ipari ni nk’ubugari n’isosi, cyangwa ikinono n’isombe, imikino yose mba ndyamyeho! Iyo ipari yanjye yariye mpinduka umwami muri karitsiye”

Njyewe-”Reka reka? Uhinduka umwami?”

Kavatiri-”Ohohoo?! Njyewe ubusanzwe ntabwo njya nirarira ariko iyo umuntu ashatse gipinga ibyo mubwira atuma mbishyira ku rundi rwego! Urumva…jye mbikora ruzungu…”

Ako kanya Kavatiri yatangiye gukora mu mufuka w’inyuma mbona akuyemo ikofi ayidarapa ku meza,

Kavatiri-”Wayibonye! Iyi niyo bita ikofi! Ubundi ikofi yitwa ikofi ari uko ibyimbye, ntabwo ikofi yitwa ikofi irimo ibyangombwa gusa! Buriya nuko utabizi cyera abasore batagiraga agafaranga iyo birariraga ku nkumi ngo bazirongore bashyiraga ibipapuro mu makofi cyangwa bagashyiramo isabune ya tembo bagakubita ku mufuka w’inyuma w’ikoboyi ya Saveko kugira ngo ibyimbe bagire batambuka bati dore umusore ufite inoti… byahehe se Hahaha!”

Njyewe-”Hahahahaha! Ewe wee! Ubwo se ibyo byabagaho Kavati cyangwa ni umugani?”

Kavatiri-”Ntabwo ari injuga wanjye! Ibyo nkubwira ni ukuri kwambaye ubusa, ubundi niho havuye umugani ngo umusore utiraririye ntarongora inkumi, ariko ubu ntibikigezweho, ifaranga riravuga”

Njyewe-”None se koko utabeshye ayo ni amafaranga abyimbye muri iyo kofi?”

Kavatiri-”Uragira ngo ndakubeshya? … reka nze kwereke ndabona ufite amaso…

Kavatiri yafunguye ikofi ndumirwa, koko yari yuzuye inoti zitukura, nahise ngira amatsiko yo kumubaza uko yiyumva kuba abitse amafaranga angana atyo ku mufuka ariko ahita antanga arambwira ati,

Kavatiri-”Wangu jye iyo bibaye ngombwa ukuri kose ngushyira hanze, aya ureba ni amafaranga ntabwo ari ibipapuro, kuri ubu udafite akantu ni utaramenye ibanga musaza!”

Njyewe-”Ibanga?”

Kavatiri-”Ohohoo! Wasanga nawe utazi kubetinga? Ubwo se waba uri umusore cyangwa waba uri umuhungu? Nahita numirwa”

Njyewe-”Erega buriya Kavatiri nubwo twahuje urugwiro tukaganira ntabwo twigeze twibwirana ngo tumenyane umenye aho naje nturuka! Iwacu ni mu cyaro ibyo twe ntabwo tuba tubizi”

Kavatiri-”Eeh! Ubwo waturutse mu cyaro cya hehe mutumva radio? Aho niho bise mukitumva ingoma kabisa”

Njyewe-”Ntabwo ari uko ari mu kitumva ingoma ahubwo se ugira ngo uwo mwanya wo kwicara ngo numve radio ko mperuka cyera ubwo ibintu byose byari ku murongo twumva ikinamico, naho shuguri zaje kuba shuguri!”

Kavatiri-”None ubwo shuguri zitagira agafaranga ni shuguri kabila gani? Twe rero twamenye ibanga ubu betingi iri mukazi…Ahahahaaha! Dore ahubwo Liverpool yanjye yabikoze! Hahahahaha! Aya nayo ndayariye!”

Yititereye hejuru kimwe n’abakinnyi twarebaga kuri television muri ako kanya nagize amatsiko menshi y’ibyo Kavatiri yambwiraga dore ko intego yanjye yari iyo gushakishiriza imibereho hasi no hejuru.

Kavatiri ntabwo yazuyaje nawe ibyishimo byaramumfashe atangira kumbwira ntacyo asize inyuma gusa asoza ambwira ati,

Kavatiri-”Icyakora icyo wamenya nuko ari betingi ari umukino w’abakunda iby’imikino ikiruta ibindi kikaba amahirwe, niba wowe n’amahirwe mucengana homaho ushake uturimo tw’amaboko wakora! “

Muri ako kanya naratuje nibwo nibutse ko njye n’amahirwe twavutse ukubiri nitsa umutima mbona ko aho abandi bahahira ntemerewe kuhinjira.

Kavatiri yakomeje kumbwira ibya mva he na njya he nanjye nkomeza kumutega amatwi, nari nahuye n’undusha byose bya ngombwa kumwumvira ngo ngire icyo nsigarana, amaze kumbwira byinshi aba arahagurutse,

Kavatiri-”Wanjye! Reka njye gukora ako nasabye! Nawe ujye kwigaragura muri matela ya Rwandafomu wumve uko Imana itetesha”

Njyewe-”Eeeh! None se aya masaha ugiye gukora akahe kazi muvandi?”

Kavatiri-”Ngiye kuburinzi wajye, ubusanzwe iyo Afande adahari ni jye uba ushinzwe umutekano hano, amanywa n’ijoro mba ncanye ku maso”

Njyewe-”Burya bwose uri umuzamu? Ukaba winjira ukicara mu ntebe ukareba televiziyo?”

Kavatiri-”Hahahaa! Ntabwo nitwa umuzamu jama, umuzamu ni uwo mucyaro… jye ndi securite, uranyita umuzamu urabona ndi umusaza cyangwa urabona nambaye gant? Reka nkureke ndumva utangiye kunsumbuwa”

Njyewe-”Ariko se ko wihuta kandi warashyingiwe ijoro? “

Kavatiri-”Hahahaha! Mwana! Ako kantu noneho urankosoye, ni ukuvuga ngo njye nashyingiwe ijoro… bivuze ngo njye n’ijoro turibanira… wangu nkwemereye akantu kabisa, ntugihari se? Ejo nimugoroba Mwarimu naza uzabe uri hafi, ndabona nawe wagira ibitecyerezo nkawe”

Njyewe-”Mwarimu nahoze numva ariko ni mwarimu w’iki?”

Kavatiri-”Eeh! Ni mwarimu uza kwigisha abana ba Afande, ni umutarama bya hatali! Mabuja niwe ujya umwita umuhungu ngo kubera ko yanze gushaka, ajya amuserereza ngo si umusore yewe si n’umugabo”

Njyewe-”Hahahaha! Ndumva bisekeje! Hanyuma se uwo mwarimu akabyumva? Cyangwa…”

Kavatiri-”Eeeeh! Abyumvise ate se ko byeri n’abakobwa ba nijoro bamutwaye roho! Ewana ararikanda koko! Ahubwo sinzi aho uyu munsi yanywereye ubwo ataje buriya zamugaritse”

Njyewe-”Uuh? Uwo mwarimu se ko akemangwa? Yigisha abana ba Afande ari umusinzi kabuhariwe?”

Kavatiri-”Hahahah! Yigisha bya hehe se? Ni igipindi ntabwo ajya abigisha, cyakora iyo yakuswe amafaranga yamushiranye nibwo apfa kubigisha bya ndanze”

Njyewe-”Eeeh! None se ubwo Mabuja arabizi?”

Yabibwirwa niki se? Cyeretse nyje na Tantine turi ba birihanze, tuba twamubikiye akabanga wangu, ko aba yatwitayeho se… cyeretse abaye ayarya wenyine, ubundi se aba yigisha abana ba Afande ngo bazajye gushaka akazi he ko amafaranga ahari?”

Njyewe-”Ariko rero Kavatiri ibyo ntabwo byagakwiye!

Kavatiri-”Reka? Ushaka kuzana impanuro ariko? Tuza sha wowe ntuzi uko hanze aha bimeze, jya wigumira mucyaro wowe urye ibijumba uryame abandi barara mu mihanda basitara barimbura amabuye…

Njyewe-”None se uwo mwarimu akora iki kindi gituma arara mu muhanda Kavati?”

Kavatiri-”Haaa! Vena? Uwo utazi ntukamumenye wange! Vena ararenze wangu, wenda uzamubarirwa! Reka mbe ngucitse wanjye!”

Muri ako kanya namenye neza ko uwo nabonye ngashiguka ntigeze mwibeshyaho, koko amaraso y’ isano ntarenza ingohe isura yari Vena, uwo nari maze kubwirwa ko nzabarirwa.

Kavatiri amaze kugenda namaze umwanya utari muto nibaza ubwenge bwatembereye kure cyane, nagaruwe n’umuriro wabuze ndahaguruka ngenda nkabakaba ngana mu cyumba aho bari banyeretse.

Nagiye nkabakaba ku bikuta ndazenguruka koko mbura umuryango, nagendaga imbere nkagaruka inyuma aho natangiriye kubera ko yari inzu nari ndayemo bwa mbere, sinzi uko nagize Imana mba ngeze ku muryango mfunguye numva harakinze.

Nakomeje kurwana no gukingura, iserire ndayijegeza karahava, sinzi uko nagiye kumva numva urufunguzo rurikase ndikanga, ako kanya umuryango urakinguka nkubitana n’urumuri mu maso… mbura uko nifata mbonye ko nakinguraga byagahato ku cyumba Madam Afande yari aryamyemo…………………….

Ntucikwe na Episode ya 44 yiyi nkuru “UWANDEMEWE”

RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO

Ibitekerezo

  • hhh Kavatiri ni urwandiko pe nizere ko Sam ibyo kujya muri betting yabyikuyemo naho Vena we amatsiko ni menshi nahura na Sam gusa ni byiza ko Sam yamenye ko ariwe. Sam se arahonoka gushaka gufungura icyumba cya madamu afandi reka dutegereze twizere ko madamu azashyiramo ubushishozi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa