skol
fortebet

Uwari Umurinzi wa Jay Polly muri PGGSS yakomoje ku myitwarire ye

Yanditswe: Saturday 04, Nov 2017

Sponsored Ad

Burya ngo ntabyera ngo de!!Bamwe mu basore bakora akazi ko kurinda abahanzi bashidikanya ku kinyabapfura cya Jay Polly utaratinyaga kubatukira mu ruhame no kubereka ko bagomba guca bugufi imbere ye.
Aba bashinzwe umutekano [Bouncers] bavuga ko gucunga umutekano w’umuhanzi(Umuhungu) nyarwanda bigoye cyane kurusha uko wacunga umutekano w’umuhanzikazi (Umukobwa).Bacyeka ko bitewe n’uko umuhanzi w’umuhungu nawe aba yifite akabaraga ari mpamvu asuzugura bikomeye ushinzwe umutekano mu gihe ku (...)

Sponsored Ad

Burya ngo ntabyera ngo de!!Bamwe mu basore bakora akazi ko kurinda abahanzi bashidikanya ku kinyabapfura cya Jay Polly utaratinyaga kubatukira mu ruhame no kubereka ko bagomba guca bugufi imbere ye.

Aba bashinzwe umutekano [Bouncers] bavuga ko gucunga umutekano w’umuhanzi(Umuhungu) nyarwanda bigoye cyane kurusha uko wacunga umutekano w’umuhanzikazi (Umukobwa).Bacyeka ko bitewe n’uko umuhanzi w’umuhungu nawe aba yifite akabaraga ari mpamvu asuzugura bikomeye ushinzwe umutekano mu gihe ku bahanzikazi baca bugufi bakemera gukurikiriza icyo babwirwa.

Uwitwa Manu wavuganye na TV1O ducyesha iyi nkuru mu buhamya bwe asangiye na Emmanuel, bahuriza ku kuba Jay Polly yarababareye ibamba mu kazi kabo ubwo yegukanaga PGGSS ya 4 n’iya kabiri ubwo yahatanaga.Ngo yabavunderezagaho ibitutsi kugeza avuze no ku b’abyeyi babo.

Ngo amakimbirane bagiranaga yanamenywaga na Mushyoma Joseph uba ukuriye ibikorwa bya Primus Guma Guma Super Star.Bavuga ko nta kundi bari kubigenza n’ubwo yabatukaga bakomezaga gukora akazi bashinzwe.

Yagize ati “Eeeh byabaye kera njye ntabwo nabitinya mvuge ngo sikanaka ni Jay Polly hari igihe twagiye no muri muri Guma Guma ni kera kabisa ebana turazikina adufata nabi aradutuka bigera ahantu biba birebire..Turi hangana kubera ko uba umucungiye umutekano ugerageza kwihangana.”

Ngo abahanzi b’abahungu baragoye kubacungira umutekano,ati “abahanzi b’abahungu cyane cyane bijya bikunda kubaho kuko abakobwa arababwira ati ’njyewe ngucungiye umutekano ukuntu n’uku ngenda gutya ukabona arakumvise’ ariko abahungu kubera ko wenda nabo bafitemo utubaraga cyangwa se n’iki bumva ko nabo bishoboye ariko hagati aho ngaho ab’abahungu bumva y’uko bishoboye nibo bafite ikibazo.”

Uwitwa Emmanuel nawe yaje ashimangira ko Jay Polly yamubereye icyanze!ati “Nakubwira nka Jay Polly muri Guma ya kabiri twagiranye ikibazo wenda bishobora kuba byaratewe n’uko nanjye nta Experience[Uburambe] y’akazi itari yiyongera bwari ubwa kabiri mbibayemo.”

Yibuka neza ko uwo munsi TMC wo muri Dream Boys yari arwaye kandi ko bagombaga kumujyana kwa muganga.Yagize ati "Twari i Butare ubwo TMC wa Dream Boys yari yanarwaye ndacyeka uwo munsi iyi roadshow[Ibitaramo] ari mu baturage benshi(aravuga Jay Polly)...Njye na Manu turamubwira tuti Jay Polly tujye mu modoka yanyutse inabi nkeka ko ariwe muntu wambere wantutse ku mubyeyi wanjye bikambabaza."

Yakomeje agira ati "Twaranashwanye cyane bigera no kuri Boubu biba ikibazo byarambabaje peeee ni ukuvuga ngo ibyo nakoze ntabwo yanyituye ko narindi mu kazi kanjye ahubwo yamfashe nk’undi muntu tutazanye kandi twavanye i Kigali akazi kanjye ari ugucunga umutekano we…Urumva n’ukuvuga ngo ntibaramenya abantu bakorana agaciro babagirira mu kazi ka buri gihe…"

Jay Polly ni umuhanzi nyarwanda ukora injyana ya Hip Hop. Akaba yaravutse mu muryango w’abana 3 b’abahungu, avuka ari uwa kabiri akaba afite abavandimwe be bombi na nyina.

Jay Polly yabwiye UMURYANGO ko uyu witwa Manu na Emmanuel atabazi.Yibaza impamvu abantu nk’abo bamuvuga n’icyo bamariye igihugu.Ngo umuntu aritora akavuga undi gusa.

Ati “Ariko abantu baranyobeye pee, ubwo se nako sinzi.Uwo witwa Manu cyangwa se uwo Emmanuel simbazi kuko abo nakoresheje muri Guma Guma ndabazi..abo bantu simbazi peee."

Yungamo ati “Abo bantu bahoraho sha njyewe simbazi abo Manu na Emmanuel..Ni kwa kundi nyine buriya umuntu abasha kuvugwa,naba mbeshye mvuze icyo bagamije.Kuva 2014 abo twakoranye ko mbazi ko nari muri Guma Guma nta muntu nahaye akazi uvuga y’uko namwambuye cyangwa se twashwanye kuki atagiye kundega arega kuri Television se?yari kujya muri Polisi sinzi ikibazo abantu baba bafite.”

Jay Polly avuga ko abo bantu batari bakwiriye kwirukira mu itangazamakuru ahubwo ko yari bari ku muhamagara yaba ari n’ikibazo bakagikemura.Ngo abo asanzwe akorana nawe bafitanye amasezerano.Yasabye Umunyamakuru wa UMURYANGO guhamagara Bubu ubakuriye ngo Jay Polly we ntabyo azi.

Twagerageje kuvugisha Mushyoma Joseph uhagarariye EAP ari nawe ushyiraho abashinzwe umutekano w’umuhanzi ariko ntibyadukundira mu nshuro zose twamuhamagaye.


Aho Jay Polly yari muri PGGSS ya 4 aho yatukiye umurinzi we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa