skol
fortebet

Uwaririmbye ‘Akabura ntikaboneke ni nyina w’ umuntu’ arasaba Leta gushyiraho ishuri ry’ umuco

Yanditswe: Monday 09, Jul 2018

Sponsored Ad

Bihoyiki Déogratias w’imyaka 65, waririmbye indirimbo nyinshi zamamaye hambere kuri Radio Rwanda harimo “Akabura Ntikaboneke” yakunzwe cyane kubera ubutumwa bukomeye buyirimo , asanga kugira ngo umuco nyarwanda usugire usagambe Leta y’ u Rwanda ikwiye gushyiraho ishuri ry’ umuco kuri buri murenge.

Sponsored Ad

Bihoyiki asanga Leta y’ u Rwanda ishyizeho iryo shuri ryafasha abahanzi kumenya kuririmba Ikinyarwanda cy’ umwimerere ngo naho ubundi baririmba ikintu abura uko akita ati ‘ni ikintu k’ igihundugembe kiraho’. Uku niko yatangarije radio 10.

Yagize ati “Leta ikwiye gushyiraho ishuri ry’ umuco, ryigisha umuco n’ ibikoresho bya muzika kuri buri murenge, abahanzi b’ ubu nibyo navugaga nti sinabarenganya, hari amagambo batazi kuko n’ abakuru ntayo bababwira, n’ abayazi bayazi nabi ukumva barimo kuvangamo izindi ndimi ntibike Ikinyarwanda, ntikibe Icyongereza, ntikibe Igifaransa ukumva ni ikintu cy’ ikijambo cy’ igihundugembe kiri aho.”

Yunzemo ati “Gushyiraho iryo shuri abana byabafasha. Ntabwo mbashyiraho amakosa maremare kuko inyana ari iya mweru. Abahanzi nkatwe bakuze abe aribo bashishikariza abana ibyerekeye muzika kuko nitumara kwigendera u Rwanda ruzasigara rusinziriye”

Uyu musaza Bihoyiki Déogratias atuye mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Ngoma, Akagari ka Mugoto nta gikoresho atazi gucuranga ariko nanone ikibabaje ni uko nta gikoresho afite.

Gucuranga piano, imyirongi ya kizungu, inanga guitar, n’ ibindi byose azi kucuranga kuva yiga mu mwaka wa kane w’ amashuri abanza. Ubumenyi mugucuranga yabwongereye mu iseminari I Byumba gusa ntiyakomeje iseminari kuko yayivuyemo jya gukomereza muri College Christ-Roi y’i Nyanza. Afite abana bane n’umugore.

Uretse ‘Akabura ntikaboneke ni nyina w’ umuntu’ Bihoyiki afite n’ izindi ndirimbo nka “Akaga muri Burende”, “Inyana ni iya Mweru”, “Nta Makemwa”, “Amazi y’Insina”, “Uri Mwiza Mubyeyi” n’izindi dore ko ngo afite indirimbo 260.

.

Ibitekerezo

  • Indirimbo za Bihoyiki Déogratias twarazikundaga.Niba nibuka neza,yaziririmbye ari Umwarimu wa primary.Gusa nagirango mwungure igitekerezo.Umuco mwiza nyakuri,tuwigishwa na Bible.Turamutse dukurikije AMAHAME dusanga muli Bible,isi yamera neza cyane.Urugero,tekereza dukurikije Ihame Yesu yaduhaye dusanga muli Matayo 7:12,havuga ngo "Icyo utifuza ko cyakubaho,ntukagikorere mugenzi wawe".Tubyubahirije,ibi byose byavaho: Kurwana,intambara,ubuhemu,amanyanga,gucurana ibyisi,ruswa,gusambana,etc...Ntabwo mwarimu yakongera guhembwa 40 000 Frw mu gihe ba Nyakubahwa bahembwa za miliyoni kandi bariganye muli University.

    Minespoc koko buriya ntiyamugulira nka Gitari na batterie ubundi akajya asusurutsa abanyarwanda muri gahunda yumuco?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa