skol
fortebet

Uwera, Miss Rwanda 1994 yatandukanye n’umugabo we nyuma y’imyaka 3 bakoze ubukwe

Yanditswe: Wednesday 01, Mar 2017

Sponsored Ad

Uwera Dalila watowe tariki 17 Ukuboza 1993 kuba Miss Rwanda 1994, yamaze gutandukana byeruye n’umugabo we bari bamaranye imyaka 3 mu munyenga w’urukundo.
Gutora Nyampinga mu Rwanda byatangiye mu 1992 aho bivugwa ko igikorwa cyagenze nabi yaba mu mitegurire ndetse n’ibihembo ba Nyampinga bari bemerewe ngo ntabyo bahawe. Uwera Dalila yatowe nka Nyampinga w’u Rwanda 1994, mu muhango wabereye kuri Hotel chez Lando i Remera. Iki gikorwa kiba mu 1993, bamwe mu bahataniye ikamba bumvikanye mu (...)

Sponsored Ad

Uwera Dalila watowe tariki 17 Ukuboza 1993 kuba Miss Rwanda 1994, yamaze gutandukana byeruye n’umugabo we bari bamaranye imyaka 3 mu munyenga w’urukundo.

Gutora Nyampinga mu Rwanda byatangiye mu 1992 aho bivugwa ko igikorwa cyagenze nabi yaba mu mitegurire ndetse n’ibihembo ba Nyampinga bari bemerewe ngo ntabyo bahawe.

Uwera yafashe umwanzuro wo gutandukana n’umugabo we bari bamaranye imyaka

Uwera Dalila yatowe nka Nyampinga w’u Rwanda 1994, mu muhango wabereye kuri Hotel chez Lando i Remera. Iki gikorwa kiba mu 1993, bamwe mu bahataniye ikamba bumvikanye mu itangazamakuru bijujutira uko irushanwa ryagenze.

Uwera Dalila washakanye n’umugabo we Dirk basanzwe baba mu gihugu cy’u Bubiligi, bamaze gutandukana nk’uko uyu Dalila yabwiye IGIHE ducyesha iyi inkuru.

Aba bombi basezeranye kubana akaramata Kuwa 27 Ukuboza 2013, ibirori byabereye i Nyarutarama muri The Manor.

Miss Uwera Dalila yahamije ko yamaze gutandukana n’uwahoze ari umugabo we ndetse ngo muri iki gihe afite imishinga myinshi ahugiyemo mu kwiteza imbere no gukomeza kubaka umuryango afite i Kigali.

Yagize ati “Mba mu gihugu cy’u Bubiligi mu Mujyi wa Bruxelles, muri make ku mpanvu zateguwe na Nyagasani ntibyakomeje […]Hashize igihe maze gukora divorce[gatanya] meze neza kurushaho…”

Uwera Dalila yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 1994 ku itariki ya 17 Ukuboza 1992. Iyi mihango yabereye kuri Hotel Chez Lando, ikaba yari yateguwe n’iduka ryitwaga ‘Partners international’ rya Nganyiyintwari Jacques. Iri duka ryari riherereye ku muhanda uhuza BK, KCB na Ecole Belge na CHUK mu mujyi wa Kigali rwagati.

Uyu Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka w’1994 amaze kwambikwa iri kamba nyuma yaje kwerekeza ku mugabane w’u Burayi ari naho yahuriye n’umusore witwa Dirk bahuza urukundo kugeza ubwo babanye.

Miss Uwera aherutse kumvikana mu itangazamakuru avuga ko kuba Miss Rwanda byamwongerereye agaciro, ati "Kuba narabaye Nyampinga w’u Rwanda bivuga byinshi cyane..byamesheje agaciro byatumye menya agaciro kanjye, byatumye nkomeza kuba umwali ukwiriye u Rwanda n’ubu ndacyabyitirirwa, ndakitirirwa nyine Nyampinga w’u Rwanda akaba ari naryo shema n’ubu nyifite, nta nyungu nkurikiranye cyane ariko agaciro gakomeye mfite n’uko nahagarariye u Rwanda."

INDI NKURU WASOMA: http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/uwera-dalila-wabaye-miss-rwanda-mu-1994-ntiyumva-neza-impamvu-adahabwa-agaciro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa