skol
fortebet

Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yavuze uburyo yakiriye ikamba yahawe muri Miss rwanda 2022

Yanditswe: Monday 21, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ni umwe mu bakobwa batunguranye mu irushanwa rya Miss Rwanda2022, aho yaje no kwegukana ikamba ry’uwahize abandi kugira umushinga urimo agashya ‘Miss Innovation’.

Sponsored Ad

Uwimana Jeannette wegukanye iri kamba yagenewe umushahara w’ibihumbi 500 frw na Banki ya Kigali agiye kubera ’Brand Ambassador’, akaba ari nayo izamufasha gushyira umushinga we mubikorwa.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE acyegukana ikamba, Uwimana yagize ati “Numvaga nifitiye icyizere kandi nishimiye kuba ntsindiye iri kamba ry’ufite umushinga mwiza.”

Uyu mukobwa ufite umushinga wo gushishikariza abafite ubumuga kwikorera, ahamya ko ikamba yegukanye rizamufasha kuwushyira mu bikorwa akabera abandi icyitegererezo.

Ati “Amafaranga nzakura muri uyu mushinga ndashaka kuyashora mu bworozi bw’ingurube, gahoro gahoro inyungu nzakuramo nkazayishingamo restaurant cyangwa Hotel ku buryo umuntu uzajya werekeza i Nyanza azajya avuga ati ngiye kwa Jeannette.”

Ati “Amafaranga nzakura muri uyu mushinga ndashaka kuyashora mu bworozi bw’ingurube, gahoro gahoro inyungu nzakuramo nkazayishingamo restaurant cyangwa Hotel ku buryo umuntu uzajya werekeza i Nyanza azajya avuga ati ngiye kwa Jeannette.”

Ati “Muheto ndamwishimiye, nkinamubona ari mu bo nahaga amahirwe. Namubwira nti amahirwe masa mu mwaka wose agiye kumarana ikamba. Igihe azadukenera natwe turahari ngo tumushyigikire.”

Ni ku nshuro ya kabiri, Banki ya Kigali [BK] yahembye umushinga wahize indi mu yo abakobwa baba bamuritse muri Miss Rwanda.

Mu 2021 nabwo iyi banki yahembye umushinga wa Musana Teta Hense, ubu akaba agiye gufashwa gutangiza uruganda rukora ibikombe byo mu mpapuro mu rwego rwo gukumira ibisanzwe birimo ibyangiza ikirere.

Uretse gufashwa gushyira mu ngiro umushinga we, umukobwa wegukanye igihembo cy’ufite uhiga iyindi agenerwa umushahara w’ibihumbi 500 Frw ku kwezi, ahabwa na Banki ya Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa