skol
fortebet

VIDEO: Bruce Melodie n’umujyanama we barwanye bapfa amafaranga

Yanditswe: Sunday 22, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] n’umujyanama we Coach Gael bafatanye mu mashati nyuma y’uko batabashije kumvikana kuri Miliyoni 300 Frw atishyuye.

Sponsored Ad

Amashusho yafashwe rwihishwa, atangira Bruce Melodie na Coach Gael bari gutongana ubona ko hari icyo bari gupfa gikomeye.

Nyuma y’uko Bruce Melodie yisobanuye kuri Miliyoni 300 Frw yahawe akanga kuzitanga, Coach Gael yamukubise ingumi y’umuranduranzuzi.

Si ubwa mbere Coach Gael na Bruce Melodie barwanye kubera aya mafaranga, kuko mu minsi ishize nabwo barwaniye muri studio.

Byatangiye Coach Gael amenya amakuru y’uko Bruce Melodie agiye kumucika bucece atamwishuye umwenda wa Miliyoni 300 Frw amurimo.

Ibi ni byo byakomeje nyuma y’aho igihe uyu muhanzi yari yamubwiye ko azamwishyuriraho atacyubahirije, ni bwo bafatanye mu mashati nyamara abenshi bari bazi ko bameranye neza.

Amakuru ari kuvugwa ni uko aya mafaranga Miliyoni 300 Frw harimo ama miliyoni Coach Gael yishyuriye Bruce Melodie ubwo yari afungiye i Burundi n’andi yo kumufasha mu gihe bamaranye.


Source:INYARWANDA.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa