skol
fortebet

Wa mugabo wagaragaye abyina muburyo budasanzwe ku bukwe bwe yahishuye icyabimuteye gitangaje[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 03, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga nta kuntu waba utarabonye amashusho y’umugabo wari wakoze ubukwe maze abyina indirimbo ya Meddy yitwa ‘Queen of Sheba’ mu buryo budasanzwe byatunguye benshi harimo n’umugore we wavuze ko yumiwe, ni mu gihe umugabo ahamya ko byatewe n’uko batari bateguye uburyo bw’imibyinire.

Sponsored Ad

Ni Bizumuremyi Stratton na Niyonsenga Jacqueline baba mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda, bakoze ubukwe bamaze igihe babana aho banafitanye abana batatu.

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’aba bageni bakoze ubukwe, umugabo arimo abyina mu buryo budasanzwe, aho byashimishije abatari bake ndetse babisangiza abantu ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Mu kiganiro uyu muryango yagiranye na Isimbi Tv dukesha iyi nkuru , Stratton yavuze ko uburyo yabyinnyemo byatewe n’uko nta ndirimbo ndetse n’uko bari bubyine bari bateguye mbere y’igihe, bisanga bagomba kwinjira aho biyakirira babyina, bumvikana ko buri wese abyina uko abyumva.

Ati “Nanjye abantu bambaza hari ukuntu mbura uko mbisobanura, urabona twari twaraye mu muhuro twitegura ubukwe (…) twaraje tuvuye kwifotoza, turaza tugeze hariya (aho biyakiriye) uko twakaraye ntabwo twigeze twitegura imbyino, tukiva mu modoka umwe araza ati Papa Krish ntabwo twigeze twitegura imbyino twinjiriraho, turinjira dute? Umwe aravuga ngo buri muntu n’umukobwa we, na we na Mama Krish tukinjira buri muntu n’umuntu we babyine uko abyumva.”

“Bivuze ko babiri babiri bari bafite imbyino yabo, twageze imbere mbona abasore bo batangiye kubyina ibyo bari bavuganye bya babiri babiri, twari tumaze kureba aho tugomba kwicara, naravuze ngo nanjye icyo ngomba gukora reka ubwo nanjye mbyine ibyanjye, ni kuriya nibyiniye, nikubitiye kariya gusa ibyago byanjye haje umuntu arambwira ngo have have.”

Umugore we akaba yavuze ko yumiwe kuko atatekerezaga ko yabyina kuriya ari umugeni ndetse ashimangira ko nta kintu na kimwe yari yanyweye nk’uko byavuzwe ko ashobora kuba yari yasomye kuri ka manyinya.

Uyu muryango uvuga ko wabanye muri 2009, 2011 nibwo basezeranye imbere y’amategeko, ubukwe bukaba bubaye muri 2022 byose byatewe n’uko nta bushobozi bari bafite, barakoze bashakira hamwe ibintu hamwe babonye bimaze kujya mu buryo nibwo bahisemo kuba bakora ubukwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa