skol
fortebet

Wa muhanzikazi nyarwanda wasabye ko Sugira Ernest amutera inda yongeye arabishimangira

Yanditswe: Monday 15, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Wa mukobwa w’umuhanzikazi waciye ibintu mu minsi yashize witwa Noëlla Izere, nyuma yo gusaba ko Sugira Ernest amutera yavuze ko afana cyane uyu mukinnyi ndetse ko amuhaye umwana byaba byiza kuko ngo ntayindi mpano iruta kubyarira umuntu.

Sponsored Ad

Nk’uko twabibagejejeho mu nkuru zacu zatambutse Noëlla Izere yakije umuriro ku mbuga nkoranyambaga ubwo yatangazaga ko yifuza kubyarana na Rutahizamu Sugira nyuma yo guhesha intsinzi ikipe y’igihugu Amavubi muri CHAN 2020 ubwo yatsindaga igitego cyatumye amavubi agera muri 1/4.

Uyu mukobwa aganira na ISIMBI TV yabajijwe icyatumye asaba Sugira Ernest kumutera inda avuga ko yagize ibyishimo byinshi bitewe nibyo yaramaze gukora maze na we abona hari igihembo yamuha,Uyu mukobwa yagize isoni zo kubishimangira neza, avuga ko byose biri mu busizi ariko ,impano iruta iyindi waha umuntu ari ukumubyarira.

Yagize ati:”Hari igihe umuntu wumva ngo yagabiye undi inka cyangwa ikindi kintu gitandukanye,ariko kuba wabyarira umuntu ni ikintu gihebuje cyane.Nafashwe n’amarangamutima numva ntayindi mpano namuha..gusa wenda nzayivunjamo ikindi kintu..nabyo ni ubusizi”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa