skol
fortebet

Wema Sepetu yatangaje ko nubwo aryohewe mu hari ikintu cy’ingenzi abura

Yanditswe: Monday 06, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyampinga wa Tanzania 2006, Wema Isaac Sepetu wakanyujijeho mu rukundo na Diaomond aherutse gutangaza ko nubwo aryohewe n’urukundo ahangayikishijwe nuko atarabona umwana.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa w’imyaka 34 amaze amezi 4 agaragaje ko ari mu rukundo na Whozu, umuhanzi umaze kwandika izina muri Tanzania muri iyi minsi.

Urukundo rw’aba bombi ntirwigeze ruvugwaho rumwe kubera ikinyuranyo cy’imyaka iri hagati yabo cyane ko uyu mukobwa afite imyaka 34 mu gihe Whozu umukunzi we afite imyaka 26 ariko ntibyigeze bibaca intege nkuko bagiye babigaragaza mu bihe bitandukanye.

Gusa nubwo baryohewe n’urukundo, Sepetu aherutse kugaragaza ko atishimye mu gihe atarabona umwana.

Ati "ndamukunda cyane kandi na we arakunda. Ariko hari ikintu kimwe kibura ngo mwuzuze nshimangire urukundo rwacu, umwana ndamushaka cyane. Niba bitabaye ntacyo bitwaye ariko ndamukunda kugeza ku rupfu."

Wema amaze igihe agerageza kubyara bikanga nyuma yo gukuramo inda zitandukanye, muri 2020 yeruye ko yakuyemo inda 2 za Steven Kanumba wari umukinnyi wa filime n’umukunzi we witabye Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa