skol
fortebet

Wode Maya yongeye kugaragara arira ku muhanda i Kigali

Yanditswe: Monday 10, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Wode Maya umwe mu ba YouTubers bakomeye nyuma yuko ahishuye ko amashusho yafatiye mu Rwanda ari kurira ku muhande yamufashije kumenyekana ndetse ko ari amwe mu yamugize uwo ari we uyu munsi yongeye kugaragara ku muhanda wa Kigali arimo arya isambusa.

Sponsored Ad

Uyu Munya-Ghana Berthold Kobby Winkler Ackon wamamaye nka Wode Maya, aherutse mu Rwanda mu muhango w’itangwa ry’ibihembo bizwi nka GUBA bihabwa Abanyafurika cyangwa imiryango nyafurika, wabaye tariki 29 Nzeri 2022, wateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB.

Muri uyu muhango, Wode Maya yanahawe igihembo cy’uwagize uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo.

Ni bwo yagize ati “U Rwanda ni Igihugu cyahinduye ubuzima bwanjye. Video nakoze imenyekanisha u Rwanda nk’Igihugu cya mbere gifite isuku muri Afurika, ni yo yatumye ngera aho ngeze uyu munsi.”

Wode Maya yongeye gushyira amashusho kuri YouTube, agaragaza ko Umujyi wa Kigali ugikomeje kuza ku isonga mu kugira isuku.

Uyu rurangiranwa kuri YouTube, waje mu Rwanda azanye n’umugore we na we uzwi cyane mu biganiro kuri YouTube, Umunyakenya Gertrude Awino Juma, muri aya mashusho bagaragaza ko ibintu byo mu Rwanda byose biri ku murongo, byagera ku isuku, bikaba ibindibindi.

Wode Maya, anyuzamo akagira ati “Ntekereza ko buri Gihugu cya Afurika cyari gikwiye gufatira urugero ku Rwanda.”

Anavuga kandi ko ibi byose bigerwaho kubera imiyoborere myiza y’u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Bavuga ko “Uramutse warageze muri Singapore ukagera no mu Rwanda, udashobora gutandukanya ibi Bihugu byombi.”

Gertrude Awino Juma na we agira ati “U Rwanda ni kimwe mu Bihugu bitanu bya mbere byo muri Afurika, wasura.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa