skol
fortebet

Yahawe amabwiriza akakaye!Urukiko rwanzuye ko Moses Turahirwa arekurwa

Yanditswe: Thursday 15, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki 15 Kamena 2023, Urukiko rwategetse ko Turahirwa Moise nta mpamvu zikomeye zituma akurikiranwa afunze. Rutegeka ko arekurwa akajya kurikiranwa ari hanze.
Ntagomba kurenga imbibi z’u Rwanda. Urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ruregwamo Turahirwa Moses washinze Moshions rwaciwe ku itariki 15 Gicurasi 2023 urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwemeza ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Nyuma y’iminsi itanu yatanze ubujurire burakirwa. Ku itariki 12 Kamena 2023 nk’uko (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki 15 Kamena 2023, Urukiko rwategetse ko Turahirwa Moise nta mpamvu zikomeye zituma akurikiranwa afunze. Rutegeka ko arekurwa akajya kurikiranwa ari hanze.

Ntagomba kurenga imbibi z’u Rwanda. Urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ruregwamo Turahirwa Moses washinze Moshions rwaciwe ku itariki 15 Gicurasi 2023 urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwemeza ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Nyuma y’iminsi itanu yatanze ubujurire burakirwa. Ku itariki 12 Kamena 2023 nk’uko amategako abiteganya Turahirwa Moses yagarutse imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge arajurira.

None ku itariki 15 Kamena 2023 ku isaha ya saba n’iminota 15 ku isaha y’I Kigali nibwo inteko y’abacamanza babiri batangiye gusoma umwanzuro wa buriya bujurire.

Ibyasuzumwe mu rubanza rw’ubujurire rwo ku itariki 12 Kamena 2023

Urumogi basanze iwe mu rugo rwashingiweho hemezwa ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Turahirwa Moise wagaragaje ko ruriya rumogi rwavuye mu ishati yakuye mu Butaliyani. Umucamanza yavuze ko ubushinjacyaha bwifuje gukora iperereza mu ishyamba rya Nyungwe aho Moise yagiye avuga ko ahafite imirima y’urumogi.

Dosiye ya Turahirwa Moise, urukiko rwasanze atarabajijwe ku byo guhinga urumogi. Ndetse n’itangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga nta shingiro bifite kuko mu kubazwa atigeze abibazwa ndetse no mu byo aregwa ntibirimo.

Urukiko rusanga kuba atarabajijwe ku byo guhinga urumogi batafata icyemezo kuko ni inenge urukiko rw’ibanze rwakoze.

Kuba Moise Turahirwa yaremeye ko anywa urumogi akaba yararunywereye mu gihugu cy’Ubuholande ndetse ntazi uko ruriya rumogi basanze iwe atazi uko rwahageze.

Urukiko rwasanze ubujurire bwe kuri iyi ngingo nta shingiro bufite. Nubwo avuga ko yarunywereye hanze y’u Rwanda ni icyaha amategeko y’u Rwanda ahana ku buryo agomba gukurikiranwa.

Turahirwa Moise ibipimo byafashwe byerekana ko anywa urumogi. Urukiko rwemeza ko agomba gukurikiranwa.

Ku ngwate no kwishingirwa:

Mu rukiko rwisumbuye yerekanye ingwate ya Moshions ifite agaciro ka miliyali 3 Frws no kuba afite abemeye kumwishingira.

Urukiko rwasanze rugomba kureba niba uregwa ibyo atanga nk’ingwate nta shingiro bihawe kuko iriya mitungo afite uwo bayifatanyije. Ntabwo bagaragaje icyangombwa kerekana ko ari inyangamugayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa