skol
fortebet

Yari umwana udasanzwe:Bumwe mu buhamya bwatanzwe n’abo mu muryango wa Buravan mu ijoro ryo ryo kumusezera

Yanditswe: Wednesday 24, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Kanama 2022 habaye umuhango wo kwibuka ibigwi no gusezera mu cyubahiro umuhanzi Yvan Buravan witabye Imana kuwa 17 Kanama 2022 azize kanseri aho yari arwariye mu Buhinde.

Sponsored Ad

Ni ijoro ryaranzwe n’amarira menshi avanze n’ibyishimo kubera ibikorwa byiza by’urukundo byaranze uyu muhanzi mu minsi yamaze ku Isi.

Uyu muhango wo gusezera no guha icyubahiro Buravan witabiriwe n’abato n’abakuru, abahanzi bagenzi be, abanyapolitiki, abakunzi b’umuziki we, inshuti , abakomeye n’aboroheje.

Ubuhamya bwatanzwe ari bwinshi ariko bwose bwagarukaga kuri Burabyo Buravan waranzwe n’urukundo kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa nyuma.

Burabyo Michael ni se wa Buravan. Abakunzi b’umuziki wa Buravan baramwibuka mu gitaramo cyabaye kuwa 1 Ukuboza 2018 ubwo Buravan yashyiraga hanze album ye ya mbere yise ‘Love Lab’. Igitaramo cyabereye muri Camp Kigali ari naho habereye icya nyuma cyo kumusezera.

Burabyo Michael icyo gihe yatunguranye avuza umwirongi, afatanya n’umuhungu we Buravan kuririmba indirimbo ye ‘Garagaza’. Uyu musaza aracyari wa wundi, no mu muhango wo gusezera umwana we yari akomeye ndetse agaragaza ko yanyuzwe n’iminsi yamaze amufite.

Burabyo yavuze ko ivuka rya Buravan ryatunguranye kuko hari hashize igihe bazi ko batazongera kubyara.

Ati “Uwo yari akurikiye yamurushaga imyaka itandatu, twari tuzi ko twahagaritse kubyara ariko aravuka tariki 27 Mata 1995. Kuvuka kwe kwari umugisha kuko nibwo twari tugitaha mu Rwanda, abantu baravuga bati ’twabonye intsinzi.’”

Buravan akivuka, sekuru yaramwitegereje ati “kariya kana kazaba akagabo’ nyoberwa aho abikuye”.

Iryamukuru ryatangiye gusohora mu 2009 ubwo Buravan yatsindiraga igihembo mu marushanwa yari yateguwe na sosiyete ya Rwandatel.

Burabyo Michael yavuze ko mu buzima bwe bamubonaga nk’umwana ufite icyerekezo kandi uzagera kure.


Ati “Ibi bihe bya nyuma ni byo bitweretse ko yari afite inshuti koko, ibintu bye byinshi yabikoraga bucece ukabibona byarangiye utazi uko yabigenze, gusa yanakundaga umuco”.

Yakomeje avuga ko umuhungu we yari afite intego yo gukora indirimbo z’umuco ku buryo n’abanyamahanga bazikunda, bakabyina umuziki w’u Rwanda, asaba abasigaye kuzusa icyo kivi.

Raissa Umutoni, mushiki wa Yvan Buravan na we yatanze ubuhamya, avuga ko musaza we yari inshuti ye ikomeye dore ko ari na we mukobwa wenyine bavukana.

Yashimangiye ko Buravan nubwo benshi bamumenye akora umuziki usanzwe, indangagaciro z’ubukirisitu ari zo zamurangaga.

Ati “Yamenyaga guhuza ibintu mu muziki we nubwo yakoraga usanzwe ariko yari umukirisitu imbere. Yvan yari afite imishinga myinshi, yakundaga kuyinganiriza, yari wa muntu udasanzwe.”

Yibuka amagambo bavuganye ubwo yari arwaye, akamubwira ko yifuza gukora igitaramo umunsi azaba yakize akuzuza BK Arena.

Ati “Ndabibona ko yari kuzayuzuza. Kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa nyuma twari kumwe, byarinze birangira nzi ko azagaruka. Nta na rimwe yasibye kunyereka ko ankunda, mba numva nzusa ikivi cye.”

Yari umwana w’igihugu...

Ku munsi w’isabukuru y’amavuko muri Mata uyu mwaka, Buravan yagiye kuyizihiza ajya gusura ababyeyi be abashyira impano.

Umutoni avuga ko uwo munsi yamwandikiye ubutumwa burimo amagambo agira ati “Raissa ndumva ntazi ikintu kizambaho, hari ikintu kinini kizambaho. Umubare 27 yumvaga udasanzwe. Nyuma yaho yararwaye ariko yari yizeye ko azakira nubwo byarushagaho gukomera, igitangaje ni uko yaje kwitaba Imana ku itariki 17.”

Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi wari uhagarariye Guverinoma muri uyu muhango, yunamiye Buravan, avuga ko “tubuze umuhanzi w’indashyikirwa mu gihugu cyacu.”

Yavuze ko yibuka Buravan by’umwihariko mu gihe cya Covid-19 ubwo ibikorwa by’imyidagaduro byahagarikwaga.

Ati “Ndibuka mu nama imwe twakoze dukoresheje ikoranabuhanga, Yvan ni we watanze igitekerezo ati ’ntabwo twacika intege kuko ibihangano turabifite, inganzo turayifite reka dukoreshe ikoranabuhanga tugere ku Banyarwanda benshi.”

Minisitiri Mbabazi yavuze ko igihugu kibuze umuntu w’ingirakamaro kandi wiyoroshyaga.

Ati “Yari umwana w’igihugu, yari umwana w’Imana. Turashimira ababyeyi ko mwamutoje neza. Yacaga bugufi bidasanzwe, bitamenyerewe iyo umuntu amaze kugira izina rikomeye. Isomo twamwigiraho nk’urubyiruko ni ugukunda igihugu ariko no gukunda Imana yatumye akivukiramo. Yari ishema ku gihugu cyacu, yari ishema ku mugabane wa Afurika.”

Yavuze ko ubuzima Buravan yabayeho bukwiriye gusigira isomo urubyiruko, rukabaho ruharanira gusiga isura nziza.

Umuhanzi Uncle Austin uri mu babonye bwa mbere impano ya Yvan Buravan, yabwiye abari bateraniye muri Camp Kigali ko yari umuhanzi ufite impano kandi ubana neza.

Ato “Nta kintu kinshimisha nko kubabona, ukuntu kwinjira hano byabagoye ariko binyereka urukundo mwamukundaga. Mwarakoze kuba mwaramwumvise uko nanjye namwumvise. Buravan yigishaga urukundo. “

Austin yavuze ko Buravan no mu minsi ye ya nyuma yari akomeye kandi agifite urukundo, ari nayo mpamba abasigaye bakwiriye kumwigiraho.

Ati “ Yvan yigishije inshuti ze gukundana, reka twigishe urukundo, dukunda kuvuga ngo urukundo rwabaye ruke ariko ibyo si byo.”

Uyu muhango waranzwe n’ibihe binyuranye birimo kuririmba zimwe mu ndirimbo za Yvan Buravan bikozwe n’abahanzi bagenzi be bari baje kumusezeraho bwa nyuma.

Itsinda rya The Target Band ryamaze igihe kinini ricurangira Buravan ryamwunamiye mu ndirimbo zitandukanye ari na ko byagenze kuri korali Kingdom of God Ministries Choir Buravan yagize uruhare mu gushinga. Indirimbo bahereyeho ni iyo Buravan yabafashije kwandika.

Biteganyijwe ko Buravan azashyingurwa kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022 mu irimbi rya Rusororo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa