skol
fortebet

Yaririye imbere y’Abafana! Dore udushya twaraye tubaye mu gitaramo cya The Ben wibwe Telefone ya Miliyoni n’igice

Yanditswe: Monday 02, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryacyeye ryo kuri iki cyumweru cyo ku ya 1 Ukwakira 2023 nibwo ,umuhanzi nyarwanda The Ben yakoreye igitaramo i Bujumbura mu kigo cya gisirikare bitewe n’uko cyitezweho kwitabirwa n’abantu benshi ndetse no mu rwego rwo gucunga neza umutekano wabo , kikaba cyaranzwe n’udushya dutandukanye aho Abarundi beretse urukundo uyu muhanzi bikamurenga akarira ku rubyiniro.

Sponsored Ad

Muri iki gitaramo byari byitezwe ko The Ben afatanya n’abahanzi barimo Bushali, Big Fizzo Sat B,Lino G, Shemi,Babo n’aba DJs barimo DJ Diallo, RJ The DJ wavuye muri Tanzania na DJ Lamper.

Nyuma yo kwimurira iki gitaramo mu kigo cya gisirikare kubera kwitega ubwinshi bw’abantu ndetse no ku nyungu z’umutekano wabo, abagiteguye bamenyeshejwe ko saa tanu bagomba kuba bajimije ibyuma.

Bitewe n’uko imvura yabanje kugwa i Bujumbura mu masaha y’umugoroba, igatinza abantu kugera ahabereye igitaramo, nacyo cyatangiye gitinzeho gato.

Ibi byagize ingaruka kuri gahunda z’igitaramo kuko abahanzi barimo Lino G, Big Fizzo na Bushali bari aho cyabereye batashye batabashije kuririmba.

Ni igitaramo cyayobowe na Amir Pro, umwe mu banyamakuru bakomeye i Bujumbura, gitangizwa na DJ Clara wari wavuye i Kigali.

Uyu yakorewe mu ngata na RJ The DJ wari waturutse muri Tanzania, mu minota nawe yahawe yashimishije abakunzi b’umuziki karahava.

Nyuma y’uyu musore, Sat B ni we wakurikiyeho avuye ku rubyiniro hakirwa The Ben wari umuhanzi mukuru.

The Ben waririmbye nyinshi mu ndirimbo ze ziganjemo izakunzwe, yeretswe urukundo n’abakunzi b’umuziki i Bujumbura.

Ubwo yari ageze ku ndirimbo yitwa "Ndaje", yasutse amarira ku rubyiniro yibutsa abafana ko icya mbere bakwiye guharanira ari ukwifuriza bagenzi babo ibyiza.

Ati “Nuramuka wifurije mugenzi wawe ibyiza Imana izaguha umugisha [...] mwakoze cyane kandi Abarundi ndabakunda cyane.” Ni amagambo yavugaga asuka amarira ahita ava ku rubyiniro.

Iki gitaramo cyaranzwe n’udushya twinshi, icyakora kamwe muri two ni uko Uncle Austin wari mu bacyitabiriye yahibiwe telefone nyuma y’uko The Ben we yayibiwe mu birori byo gusabana n’abakunzi be.

.The Ben yeretswe urukundo n’abafana ararira abasegera

Umuhanzi The Ben ubwo yageraga ku rubyiniro yeretswe urukundo n’abafana maze amarangamutima aramwuzura abasabira umugisha ku Mana mu isengesho , amaze gusenga ikiniga kiramufata abunga amarira mu maso kubera ibyishimo.


The Ben yasabwe n’abafana kwereka umugore we

Ku ya 30 Nzeri 2023 , Habanje kuba igikorwa cya Meet and Greet yahuriyemo abakunda The Ben yaranzwe n’ibintu bidasanzwe. Abanyarwanda bari benshi kandi buzuye ibyishimo.

Tumwe mu Dushya twaranze ijoro rya Meet and Greet i Bujumbura

The Ben yaje yiteze gusuhuza abafana birangira bamusabye kuririmba

Igitaramo cyari giteganyijwe ko The Ben agera ku rubyiniro agasuhuza abafana ariko siko byagenze. Ami Pro The Mc yahamagaye Uncle Austin ngo ahamagare The Ben ku rubyiniro. Uncle Austin yabanje kunyuzamo aririmba indirimbo ze n’izo yahuriyemo n’abandi. Yahise agaruka ku buryo azi The Ben kuva ku ndirimbo ya mbere.

The Ben yari aziko aje gusuhuza abafana akabanyuramo abasuhuza. Byanze neza bamusanga ku rubyiniro bamwibutsa ko baje kubera we. Umwe yuriye urubyiniro ati:”Turi hano kubera wowe The Ben, ntabwo ugenda utaririmbye”. Ngayo nguko ni inyuma hari urusaku rwinshi rusaba The Ben kuririmba. Byarangiye The Ben aririmbye.

Pamella, mama wa Babo batunguranye ku rubyiniro

Ami Pro The Mc yavuze ko The Ben ari kumwe n’umugore we na Sat-B ari kumwen’umukunzi we. Yabasabye guhaguruka bakaramutsa abafana. Pamellayahamagawe ku rubyiniro abantu bamwakirana ibyishimo. Ni ko byagenze kuri Babo wahamagaye mama we akaza kuramutsa abarundi.

Abanyarwanda baje gushyigikira The Ben

Dj Brianne, Junior Giti, M Izzo, Bahati Makaca, Sky2, Fuadi Uwihanganye, Uncle Austin, Rwema Dennis n’abandi batandukanye bari baje gushyigikira The Ben.Ni igitaramo cyaranzwe no gusangira ku bafana banafata amafoto y’urwibutso dore ko bari bamaze imyaka 15 batabona The Ben.

The Ben yibwe telefoni

Igitaramo kigana ku musozo The Ben yabuze telefoni irashakishwa irabura. Ntabwo kugeza ubu haramenyekana uwayitwaye. Ni IPhone 14 Pro Max.

Big Fizzo yari ananiwe

Big Fizzo yari kubanziriza The Ben ku rubyiniro birangira abanje gufata iminota yogusinzira aho akangukiye asanga The Ben arasoje abona kujya ku rubyiniro ubona ko ananiwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa