skol
fortebet

Ykee Benda yatandukanye n’umukunzi we yasabye akanakwa-AMAFOTO

Yanditswe: Tuesday 09, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuririmbyi Wycliff Tugume [Ykee Benda] yeruye ko yatandukanye burundu n’umukunzi we, Julie Batenga yari yarasabye akanakwa .Aba bombi bari bamaranye imyaka 10 bakundana mu buryo bweruye n’imiryango yabo ibizi.
Ykee Benda uzwi cyane mu ndirimbo Muna Kampala yamukoreye amateka mu ruhando rwa muzika, yagaragaje ko ababajwe bikomeye no gutangaza amakuru yo gutandukana n’uwari umukunzi we.
Abinyujije kuri Instagram yavuze ko ari mu minsi y’umwijima nyuma y’uko atandukanye n’uwo bateganyaga (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Wycliff Tugume [Ykee Benda] yeruye ko yatandukanye burundu n’umukunzi we, Julie Batenga yari yarasabye akanakwa .Aba bombi bari bamaranye imyaka 10 bakundana mu buryo bweruye n’imiryango yabo ibizi.

Ykee Benda uzwi cyane mu ndirimbo Muna Kampala yamukoreye amateka mu ruhando rwa muzika, yagaragaje ko ababajwe bikomeye no gutangaza amakuru yo gutandukana n’uwari umukunzi we.

Abinyujije kuri Instagram yavuze ko ari mu minsi y’umwijima nyuma y’uko atandukanye n’uwo bateganyaga kurushinga, ati : “Bigiye kuba bibi cyane, ntabwo nzi niba ari iminsi cyangwa amezi y’umwijima. Ntabwo mbizi….Kuri twe twembi…ndatekereza ko ari byiza kandi bikenewe…”

Yakomeje agira ati: “Nzakomeza nibuka ibihe byiza twagiranye, kandi nzakomeza kukwifuriza ibyishimo gusa gusa…..Nanditse ubu butumwa mbabaye cyane…Urabeho kandi Imana iguhe umugisha wowe Julie Batenga.”

Ykee yandikanye akababaro avuga ko yatandukanye n’umukunzi we

Bashwanye nyuma y’igihe gito batumiye imiryango n’inshuti n’abavandimwe berekana ko bagiye kuba umwe imbere y’Imana n’abantu bakabana akaramata nyuma y’imyaka 10 bari mu munyenga w’urukundo.

Bashwanye nyuma y’uko mu minsi ishize bivuzwe ko Ykee Benda yatanze inkwano mu muryango w’umukobwa bakundanaga kuburyo hari hategerejwe gusezerana imbere y’Imana.

Ubutumwa bwa Ykee Benda

Icyatumye batandukanye nticyatangajwe ariko hari amakuru avuga ko aba bombi bapfuye gucana inyuma no kutizerana byakunze kubaranga mu gihe cyose bamaranye mu rukundo.

Ubwo aba bombi bahamyaga urukundo rwabo-AMAFOTO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa