skol
fortebet

Yolo the qween yakiriye ubusabe bwa Harmonize wifuza guhura n’umubyeyi we

Yanditswe: Tuesday 24, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kirenga Phiona wamenyekanye nka Yolo The Qween ku mbugankoranyambaga kubera uburanga n’imiterere itangaje ikurura benshi cyane abiganjemo ab’igitsinagabo yakiriye ubusabe bwa Harmonize watangaje ko yifuza guhura n’umubyeyi we.

Sponsored Ad

Harmonize uri kubarizwa mu Rwanda aho yaje mu butembere no kwishimana n’inshuti ze zirmo Bruce Melodie bakomeje kugirana ibihe byiza yatangaje ko yifuza guhura n’umubyeyi waYolo The Qween kubera urukundo amukunda.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahanyuzwa ubutumwa bw’amasaha 24 yashyizeho ifoto y’umubyeyi wa Yolo The Qween avuga ko yifuza guhura nawe.

Ati"Nitudahura bizaba bibi kuri njye, Ndagukunda Mom".

Nyuma y’ubwo butumwa Yolo The Qween yagaragaje ko yishimiye ikifuzo cya Harmonize ndetse amusezeranya ko azabahuza.

Ibi byatumye benshi bakoresha imbugankoranyambaga bibaza umubano uri hagati ya Harmonize na Yolo The Qween cyane ko nta foto nimwe yigeze igaragara bari kumwe gusa bamwe bavuga ko aba bombi basanzwe bari inshuti kuko no kubona ifoto y’umubyeyi wa Yolo The Qween bisaba ko ayikwihera bitewe nuko nta hantu na hamwe ku mbugankoranyambaga akoresha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa